Inkuru Nyamukuru

Philippines: Umupolisi yishwe n’inkoko y’isake

todayOctober 29, 2020 135

Background
share close

Mu gihugu cya Philippines, umupolisi yishwe n’isake ubwo yagerageza guhagarika umukino wo kurwanisha amasake, ukunzwe muri icyo gihugu.

Inkuru dukesha chaine ya televeision CNN iravuga ko ibi byabereye mu ntara yitwa Samar iri mu majyaruguru y’icyo gihugu, Ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo guhagarika iyi mikiko yari irimo kubera mu nzu iri munsi y’ubutaka (cave).

Uyu mupolisi yagerageje guterura iyi nkoko ariko icyuma cyari cyashyizwe ku maguru yayo mu gihe yari irimo kurwana, kimutema umutsi wo ku kaguru.

Ubusanzwe inkoko zishyirwa mu mikino yo kurwana zambikwa ibyuma ku maguru ari nabyo bituma imwe yica ngenzi yayo bityo ikaba iratsinze.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko uyu mupolisi witwa Christian Bolok yajyanywe kwa muganga arimo kuvirirana, ariko bamugejejeyo amaraso yamushizemo, ahita yitaba imana.

Imikino yo kurwanisha inkoko aho muri Philippines ikaba yarahagaritswe mu kwezi kwa munani nyuma yo gusanga aho ibera ari hamwe mu hantu haturukaga abarwayi benshi ba Covid-19.

Usibye iyi nkoko yishe umupolisi, aho byabereye bahasanze izindi nkoko zirindwi, mu gihe abantu batatu batawe muri yombi, n’aho abandi batatu baratoroka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Ababyeyi baganiriza abana/Imbuto Foundation

Inkuru Nyamukuru

“Imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ibikwajina la Yesu”, Rwanda Women’s Network

Kuba imibare y'abangavu baterwa inda mu Rwanda yiyongera buri mwaka, ndetse 20.5% akaba ari abana batarengeje imyaka 11 y'ubukure, ikosa rirashyirwa ahanini ku babyeyi bashinjwa kutabaganiriza. Umuryango uharanira iterambere ry'umugore mu Rwanda witwa Rwanda Women's Network, uvuga ko abana bakunze gusaba ibisobanuro ababyeyi ku mikorere y'ibitsina ariko bakabima ayo makuru bababwira ko ari ibishitani, bigatuma bajya kuyashakira ku babasambanya. Dr Anicet Nzabonimpa, Impuguke mu buzima bw'imyororokere akaba ari umwe mu […]

todayOctober 28, 2020 64

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%