Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gufungura imiryango no gusubukura imirimo ihakorerwa, ariko hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Amabwiriza yahawe abatanga izi serivisi, abasaba gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bifashishije umuti umenyerewe nka ‘hand sanitizer’.
Harimo kandi gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura ibyumba n’ibikoresho byo mu byumba bikorerwamo ‘massage’ n’ahandi hantu hose abantu bahurira.
Abakora massage n’abakiliya kandi bagomba kwambara udupfukamunwa igihe cyose.
RDB yasabye abatanga izi serivisi gushyiraho uburyo bwo guha gahunda mbere abashaka gukoresha massage, hagamijwe kwirinda ko abakiliya bahahurira ari benshi no gutanga umwanya wo gukora isuku.
Basabwa kandi gushyira byibura iminota 15 hagati y’umukiliya n’undi kugira ngo isuku ikorwe neza, kandi hirindwe ko abantu benshi bahurira aho bakirirwa.
Itangazo rya RDB riravuga ko ibyo bikorwa byafunguwe mu rwego rwo gukomeza ingamba za Leta zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya coronavirus.
Gusa serivisi ya sauna ikunze gutangirwa ahakorerwa massage yo ntago yakomorewe.
Post comments (0)