Inkuru Nyamukuru

Abari batunzwe no gususurutsa ibirori babayeho bate muri COVID-19?

todayNovember 18, 2020 24

Background
share close

Abari batunzwe no gususurutsa ibirori bitandukanye baratangaza ko COVID-19 ikomeje kubabera imbogamizi mu mibereho yabo bakifuza ko leta yagira icyo ibafasha cyangwa nabo bagatekerezwaho mu mirimo igenda ikomorerwa.

Abahanzi, ababyinnyi n’abacuranzi ni bamwe mu bari bamaze kugenda biteza imbere kubera ibyo bakora ariko ubu ibirori byahagaze bagaragaza ko ubuzima bwabo bumeze nabi n’imishinga yabo ikaba yarahagaze.

Fidel Jakal ukorera mu itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu Rwanda Impala n’Imparage avuga ko umuziki ari ko kazi yacungiragaho none bikaba byarahagaze akifuza ko ibijyanye n’amakonseri byakomorerwa kuko ubuzima bumeze nabi cyane ku badafite undi mwuga bakora.

Fidel Jakal avuga ko ubundi ari n’umushoferi ariko ibyo gutwara imodoka byanze ubu akaba nta kintu ari gukora akavuga ko leta yari ikwiye gushyiraho uburyo bwo gukora ibirori kuko n’ubundi abacuranzi baririmba bategeranye ndetse n’ababyinnyi ntibajya begerana.

Ababyinnyi bagakondo nabo ntiborohewe. Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ risanzwe rikora imbyino za gakondo rigizwe n’abantu bagera kuri 70 bakorera Muhanga na Kigali na ryo ntiriheruka guhura ngo rikore imyitozo kubera COVID-19 umuyobozi w’amasonga adasumbwa avuga ko mu rwego rw’amatorero nta n’abashoboye kubona inkunga yatewe abahanzi muri rusange.

Umuyobozi w’Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ Bucyansenga Kizito avuga ko ababyinnyi bakomorewe bakemererwa kwitabira ibirori nta kintu byatwara kuko bashobora kunoza ubwirinzi nk’uko n’ubundi ababyinnyi babyina bategeranye iryo rikaba ari ihame rifasha abagize itorero.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Benshi mu batuye Kigali ntabwo bazi gahunda zo kwita ku batishoboye

Icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) kirerekana ko abaturage benshi mu mujyi wa Kigali, bagaragaje ko batazi gahunda zo kwita ku batishoboye zirimo VUP, Ubudehe, Girinka na gahunda zo kubakira abatishoboye. Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze(Citzen Report Card 2020) yerekana ko mu karere ka Gasabo 43% batazi izi gahunda, mu gihe abazishima ari 38%. Mu karere ka Nyarugenge, abatazi izi gahunda ni 47,3% mu gihe […]

todayNovember 11, 2020 16

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%