Inkuru Nyamukuru

Nyarugenge: amacupa y’imyanda amaze gutoragurwa muri Nyabugogo ageze kuri toni eshatu

todayNovember 18, 2020 25

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abashinzwe umutekano hamwe n’abaturage, biyemeje kumara uku kwezi k’Ugushyingo 2020 batoragura amacupa ya ‘plastique’ atembera mu mugezi no mu gishanga cya Nyabugogo, mu rwego rwo kurengera ibinyabuzima byo mu mazi.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’ako karere, Emmy Ngabonziza avuga ko mu byumweru bibiri bishize, umuganda uba buri wa gatandatu umaze gukusanyirizwamo amacupa apima toni eshatu.

Emmy Ngabonziza uyobora akarere ka Nyarugenge avuga ko umuganda wo gutoragura amacupa ya plastique batangiye mu byumweru bibiri bishize uzakomeza gukorwa kugeza ubwo amazi ya Nyabugogo azasigara atemba nta nkomyi.

Uyu muyobozi avuga ko amacupa yatoraguwe arimo guhabwa uruganda rwitwa Ecoplastic ruri i Mageragere, kugira ngo ruyakoremo ibindi bikoresho bitandukanye birimo amasashe akoreshwa mu bwubatsi.

Ngabonziza yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kumenya ko amacupa bakoresha rimwe aba yaguriwemo jus, inzoga n’amazi, iyo bayajugunye agenda akirunda muri Nyabugogo, hakaba ari ho kusanyirizo ry’imyanda yose itemba iva muri uyu mujyi ikoroha muri Nyabarongo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abari batunzwe no gususurutsa ibirori babayeho bate muri COVID-19?

Abari batunzwe no gususurutsa ibirori bitandukanye baratangaza ko COVID-19 ikomeje kubabera imbogamizi mu mibereho yabo bakifuza ko leta yagira icyo ibafasha cyangwa nabo bagatekerezwaho mu mirimo igenda ikomorerwa. Abahanzi, ababyinnyi n’abacuranzi ni bamwe mu bari bamaze kugenda biteza imbere kubera ibyo bakora ariko ubu ibirori byahagaze bagaragaza ko ubuzima bwabo bumeze nabi n’imishinga yabo ikaba yarahagaze. Fidel Jakal ukorera mu itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu Rwanda Impala n’Imparage avuga ko […]

todayNovember 18, 2020 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%