Inkuru Nyamukuru

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwita ku nkoni yera iyobora abafite ubumuga bwo kutabona

todayNovember 18, 2020 34

Background
share close

Abafite ubumuga bwo kutabona batewe impungenge n’abatwara ibinyabiziga badaha agaciro inkoni yera ibafasha mu kugenda, bagasaba ko yakubahwa ndetse n’abigisha amategeko y’umuhanda na yo bakayishyiramo.

Ubusanzwe iyo ufite ubumuga bwo kutabona agiye kwambuka umuhanda afite inkoni yera, atera intambwe yinjira mu muhanda ubundi ya nkoni akayizamura kugira ngo imodoka zihagarare abone kwambuka, ariko ikigaragara ni uko hari abatwara ibinyabiziga batayitaho.

Ingabire Séverin ufite ubumuga bwo kutabona unabarizwa mu muryango w’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB), avuga ko kugenda mu muhanda bimugora kuko abatwara ibinyabiziga hari ubwo batamuha inzira kandi aba afite inkoni yera ndetse ngo bigeze kuyigonga.

Umwe mu bafite amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara ibinyabiziga, Mbuto Aimable ubimazemo imyaka 20, avuga ko iyo nkoni bayigisha mu ishuri ariko ko hari abatayitaho mu muhanda.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hari ababyeyi batoroherwa no kubona udupfukamunwa abana biga basimburanya

Hashize ibyumweru bibiri amashuri atangiye nyuma yo kumara igihe kinini afunze kubera Covid-19, abana bakaba barasubiye ku ishuri aho buri wese agomba kwigana agapfukamunwa, yubahiriza amabwiriza akagenga n’andi yose yo kwirinda icyo cyorezo. Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko agapfukamunwa gakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu kakameswa, kamara kumeswa inshuro eshanu kakajugunywa. Gusa hari abavuga ko kubahiriza ibi bitoroshye kubera ikibazo cy’amikoro. Kuri icyo kibazo cy’ababyeyi bavuga ko bigoye guhindurira […]

todayNovember 18, 2020 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%