Yolande Mukagasana yashinze Fondasiyo ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana
Yolande Mukagasana afatanyije n’abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze umuryango witwa ‘Fondation Yolande Mukagasana’, ufite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bijyanye n’amateka ya Jenoside, byaba binyuze mu ndirimbo, ikinamico ndetse na sinema. Yolande Mukagasana ari na we Muyobozi Mukuru wa Fondasiyo avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikigaragara cyane cyane […]
Post comments (0)