Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame agaragaza ko imiterere y’ubukungu bw’Isi itsikamira ibihugu bikennye

todayMarch 30, 2021 48

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ibi bihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 hamwe n’ingaruka zacyo, hakigaragara ubusumbane bukabije hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye buhatira ibikennye gusaba imyenda, kuyisonerwa cyangwa kongererwa igihe cyo kuyishyura kugira ngo byiyubake.

Ibi Perezida kagame yabivugiye mu nama y’Umuryango w’Abibumbye isuzuma imiterere no kwishyura imyenda mpuzamahanga yabaye, ku wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, ikaba yaratumijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Andrew Holness.

Perezida Kagame avuga ko ibihugu bisigaye bigomba gufata inguzanyo mu bigo byigenga n’ibya Leta nk’uko n’abaturage ku giti cyabo babikora, akavuga hatabayeho ubufatanye rusange, iryo tandukaniro ryatera icyuho mu cyerekezo cy’isi, aho abakene batabona amahirwe yo kuzigera na rimwe bagera ikirenge mu cy’abateye imbere.

Atanga ingingo z’ingamba zafasha mu guharanira ukwigobotora ingaruka za COVID-19 mu nzira ziboneye, Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro bisuzuma uko ibihugu bifite imyenda byadohorerwa bikwiye kubaho hatekerezwa ku mibereho myiza y’abaturage, ndetse hanibukwa gahunda z’iterambere zirimo n’intego z’iterambere rirambye.

Avuga ko ivugururwa ry’ibyerekeye imiterere y’imyenda mpuzamahanga bidakwiye kugaragara nk’irirebana n’icyorezo cya COVID-19 gusa, ko ahubwo ari ibiganiro byagombye kuba byarabaye kera bisuzuma ubusumbane bukabije bukomeje kuranga isi.

Mu zindi ngamba yagarutseho harimo kuba hakongerwa gahunda yo kongera igihe cyo kwishyura imyenda y’ibihugu bikize ku isi (G20), n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) kigatangaza inkunga zihariye zoroshya imikoreshereze y’ifaranga ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame avuga ko hakenewe kubaka imikorere ikurikirana uko inkunga zihariye zikoreshwa, ndetse n’uburyo hatoranywa abazigenewe hashingiwe ku bazikeneye kurusha abandi, aho kuba imigabane igomba gutangwa mu bihugu runaka.

Ku birebana no kongera igihe cyo kwishyura amadeni ibihugu bikennye bibereyemo ibihuriye mu Muryango wa G20, iyo gahunda yatangijwe muri Gicurasi 2020 bikaba byitezwe ko izasoza muri Kamena uyu mwaka nubwo COVID-19 ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%