Kicukiro: Abaturage bose bashobora guhahira mu ‘Irondo Shop’ ku giciro gito
Imirenge itandukanye mu mujyi wa Kigali imaze gushyiraho amaduka yiswe ‘Irondo Shop’ agamije gufasha abakora irondo ry'umwuga guhaha ibiribwa n'ibindi ku giciro gito, ndetse ko umunyerondo udafite amafaranga ako kanya bamuguriza ibiribwa akazishyura yabonye umushahara. Ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro buvuga ko abaturage bafite ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro na bo bashobora guhahira mu ‘Irondo Shop’ bakagabanyirizwaho 20% ugereranyije n'uko bahahira ahandi.
Post comments (0)