KT Radio Real Talk, Great Music
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ku wa gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, yavuguruye amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho amasaha yemewe y’ingendo yavuye kuri saa tatu akagera kuri saa yine z’ijoro, uretse mu turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe tw’Intara y’Amajyepfo twagumye kuri saa moya.
Iyo ni imwe mu ngamba zigomba guhita zitangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa 06 Gicurasi, kugera tariki 31 Gicurasi 2021.
Mu yandi mabwiriza yavuguruwe hariho ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.
Iyo nama yemeje ko insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
Yemeje ko ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) bizafungura mu byiciro, gahunda y’ifungura ikazatangazwa na Minisiteri ya Siporo nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID- 19.
Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.
Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi no mu nsengero riremewe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.
Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.
Inama y’Abaminisitiri kandi yashyize mu myanya abayobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, aho Prof. Dr. Nosa O. EGIEBOR, yagizwe Deputy Vice Chancellor of Academic Affairs and Research, Dr. Papias Malimba MUSAFIRI, agirwa Deputy Vice Chancellor of Strategic Planning and Institutional Advancement, naho Françoise Kayitare TENGERA, agirwa Deputy Vice Chancellor of Administration and Finance.
Ibyemezo byose by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, wabisanga ku rubuga rwa www.kigalitoday.com
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)