Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 986 abandi bahabwa inshingano nshya

todayMay 12, 2021 138

Background
share close

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera bamwe mu bofisiye, anabaha inshingano, abandi bazamurwa mu ntera gusa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, riravuga ko Brigadier General Joseph Demali yagizwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya.

Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi, yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, hanyuma agirwa ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya.

Major Ephrem Ngoga, yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel, agirwa ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kenya.

Major Eustache Rutabuzwa, yagizwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Iryo tangazo kandi riravuga ko abofisiye 665 bazamuwe mu ntera, bakava ku ipeti rya Lieutenant, bakagirwa ba Captain, naho abanda 319 bava ku ipeti rya Second Lieutenant bagirwa ba Lieutenant.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%