Perezida Kagame yagarutse ku kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa
Mu kiganiro kihariye yagiranye n’abanyamakuru ba France24 na Radio France International ejo ku wa mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ko raporo yakozwe n’abanyamateka b’Abafaransa ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari intambwe nini ishobora kuzafasha ibihugu byombi kunoza umubano. Naho ku birebana no kubwiriza u Bufaransa gusaba imbabazi, umukuru w’igihugu yavuze ko adashobora guhatira uwo ari we wese gusaba imbabazi.
Post comments (0)