Moto zisanzwe zinywa Lisansi zatangiye gushyirwamo batiri ituma zitwarwa n’amashanyarazi
Bamwe mu bamotari muri Kigali ubu barimo kugaragara batwaye moto zanywaga essence ariko ubu zashyizwemo batiri z’amashanyarazi zituma ikinyabiziga gica ukubiri no gutumura imyotsi ihumanya ikirere, kurekura urusaku ruterwa no guhinda kwa moteri. Iyi gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije REMA hamwe n’abikorera mu mwaka wa 2019, yari yatangiranye na moto zitwarwa n’amashanyarazi gusa.
Post comments (0)