Bamwe mu bamotari bahagaritse akazi kubera izamuka ry’ikiguzi cy’ubwishingizi
Abamotari barasaba inzego zifite mu nshingano ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga, gukurikirana ikibazo cy’izamurwa ridasanzwe ry’ubwishingizi bwa moto, bavuga ko bubabangamiye ndetse bamwe batangiye kuva muri ako kazi. Bavuga ko ikiguzi cy’ubwishingizi cyatumbagiye kugeza ubwo mu gihe cy’umwaka umwe bwazamuwe inshuro eshanu, buvanwa ku mafaranga ibihumbi 45, ubu bakaba bugeze ku ibihumbi 200 ku mwaka.
Post comments (0)