Inkuru Nyamukuru

Ubushinjacyaba bwasabiye Rusesabagina gufungwa burundu

todayJune 17, 2021 42

Background
share close

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemera ko Paul Rusesabagina ahamwa n’ibyaha byose icyenda bwamureze, hanyuma bumusabira igihano cyo gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Herman Nsengimana uregwa ibyaha 2 bifitanye isano n’iterabwoba, igihano cyo gufungwa 20.

Ni mu rubanza ruri kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, ruregwamo Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko aba bombi bahamwa n’ibyaha byose baregwa, rukemeza ko batemera ibyaha mu buryo budashidikanywaho, kandi ibikorwa bakurikiranyweho bikaba bigize ibyaha by’ubugome, bityo bombi bakaba badakwiriye kugabanyirizwa ibihano.

Icyakora kubera ko ibyaha bakurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe, bakaba basabiwe guhanishwa igihano ntarengwa cyo hejuru ku cyaha kirusha ibindi gukomera kuri buri umwe, ari cyo cyo gufungwa burundu kuri Rusesabagina, no gufungwa imyaka 20 kuri Nsengimana.

Mu iburanisha ryo ku wa gatutu, Callixte Nsabimana na we wari umuvugizi wa FLN, we yari yasabiwe gufungwa burundu, icyakora ubushinjacyaha bugendeye ku mpamvu nyoroshyacyaha, bumusabira gufungwa imyaka 25.

Iburanisha rirakomeje, ubushinjacyaha busabira ibihano abandi baregwa muri uru rubanza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%