Nyagatare: Batangije igikorwa cyo gutera imiti yica nkongwa
Kuri uyu wa gatatu mu karere ka Nyagatare hatangirijwe igikorwa cyo gutera umuti wica nkongwa ubu imaze kwibasira hegitari 185 z’ibihingwa mu murenge wa Matimba. Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhizi n’ubworozi RAB kikaba gisaba abahinzi b’ibigori muri kano karere kujya bategurira imirima igihe, bagatera imbuto nziza, ndetse bagakoresha amafumbire atuma igihingwa gikomera kuburyo kihanganira ibyonnyi.
Post comments (0)