KT Radio Real Talk, Great Music
Yvan Buravan yatsindiye igihembo cya Prix Decouverte 2018 gitangwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa, RFI, akaba yacyegukanye ahigitse abandi bahanzi bakomeye muri Afurika bahatanaga.
Yvan Buravan w’imyaka 23 y’amavuko, ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakiri bato ariko utanga icyizere kuri we asanga intsinzi ye ari n’iy’igihugu muri rusange.
Mwumve hano:
Yvan Buravan yegukanye intsinzi atowe n’akanama nkemurampaka kagizwe n’abahanga mu muziki ku rwego mpuzamahanga.
Iri rushanwa rihuza abahanzi bafite impano bo ku mugabane wa Afurika, akaba ari we wa mbere ukoze aya mateka ukomoka mu Rwanda mu myaka irushanwa rimaze riba.
Mu bandi bahanzi b’abanyarwanda baryitabiriye barimo Mani Martin waryitabiriye mu mwaka wa 2013, ariko ntiyabasha gutsinda. Mu 2016 nabwo u Rwanda rwaserukiwe na The Ben n’umuraperi Angel Mutoni ariko ntibabasha gutsinda.
Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2023 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)