Abo Turibo

Background

KT Radio ni Radio ya Kigali Today Ltd. Yatangiye mu mwaka wa 2012 ifite inshingano zo gutangaza amakuru binyuze kuri murandasi no ku murongo wa FM. KT Radio yihaye inshingano zo gutangaza amakuru, kungura ubumenyi no gushimisha abayumva ; by’umwihariko ikerekana ishusho ya nyayo y’ubuzima bw’abanyarwanda, byaba mu Rwanda hagati ndetse no hanze yarwo. KT Radio kandi ifite inshingano zo kuvuganira rubanda, ikerekana ibibazo byabo, ibyifuzo, ndetse n’ibyo bamaze kwigezaho.

KT Radio yatangiye gahunda zayo ikorera kuri murandasi, muri Nyakanga 2012, naho gahunda zo ku murongo wa FM zitangira tariki 1 Werurwe 2014. KT Radio ikaba yumvikana amasaha 24 kuri 24.

KT Radio ifite umwihariko wo kugira abakozi babyigiye kandi bamaze igihe kinini mu kazi; hakiyongeraho abanyamakuru bacu bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, batuma dushobora kubagezaho amakuru avugwa mu Rwanda hose.

KT Radio yihaye inshingano yo gutanga amakuru yizewe, asesenguye, atabogamye, kandi ateguye mu buryo bwubahirije amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

KT Radio ifite intego yo kuba igitangazamakuru abanyarwanda n’abifuza kumenya amakuru yose yerekeye u Rwanda bisangamo; binyuze mu gutara no gutangaza amakuru kinyamwuga.

KT Radio ifite iminara itanu ituma igira ububasha bwo gusakaza amakuru mu Rwanda hose ndetse no mu bihugu by’abaturanyi.
KT Radio ni kimwe mu bitangazamakuru bigize ikigo cya Kigali Today Limited.
Kigali Today Limited yafunguye imiryango yayo muri Nzeri 2011, ndetse ibiherwa uburenganzira n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere (RDB).
Kigali Today Ltd. ifite ibindi bitangazamakuru birimo imbuga zikorera kuri murandasi ari zo www.kigalitoday.com itangaza amakuru mu rurimi rw’ikinyarwanda, KT Press itangaza amakuru mu rurimi rw’icyongereza, urubuga rwa YouTube rutangaza amakuru mu buryo bw’amashusho, hakiyongeraho no gutanga serivisi z’ikoranabuhanga (IT Services).

 

 

 

Reba Icyerekezo

0%