Christophe Kivunge
Christophe Kivunge ni umunyamakuru wabigize umwuga. Akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu itangazamakuru yakuye muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK). Yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2011, akora mu bitangazamakuru nka Radio Huguka na The New Times. Yatangiye gukora kuri KT Radio mu kwezi kwa Nzeri, 2012, aho yagize inshingano zitandukanye zirimo gusoma amakuru, kuyatara, kuyobora ibiganiro kuri politiki, ibijyanye n’imyidagaduro, ubumenyi rusange, ndetse n’amateka y’ u Rwanda […]