KT Radio Team

6978 Results / Page 1 of 776

Background

Inkuru Nyamukuru

Ingabire Victoire: Ikimenyetso cy’ubwigomeke bumunga bwitwaje kutavuga rumwe n’ubuyobozi

Mu kiganiro aheruka kugeza ku ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri ku wa 16 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwumviswe na buri wese. Perezida Kagame yagize ati “Abibwira ko ari ibitangaza kubera ko bogezwa n’amahanga bakumva ko bashobora gukomeza kubangamira u Rwanda babeshya ko barwanira demukarasi, cyangwa barwanira ibyo ntazi…bakirengagiza aho twabakuye…abo ni nka ya masaha y’umwuka bashyira ku nkuta. Iyo yashizemo umwuka bagira batya bakawongeramo kugira […]

todayNovember 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Kiliziya Gatolika ntirasubiza amafaranga yari yahawe na Perezida William Ruto

Perezidansi ya Kenya yatangaje ko Kiliziya Gatolika itaragarura amashilingi agera kuri miliyoni 2.6 y’inkunga yari yahawe na Perezida William Ruto, ikayanga ivuga ko itifuza gushukishwa amafaranga. Musenyeri Mukuru wa Kiliziya ya Nairobi, yatangaje ko iyo nkunga bayanze kuko badashaka gushukishwa amafaranga atangwa n’abanyapolitiki, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Perezidansi Hussein Mohamed mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Citizen TV. Hussein Mohamed yagize ati, “Kugeza uyu munsi (tariki 19 Ugushyingo 2024) nta […]

todayNovember 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sudan: Ibikoni rusange byazanzamuye abantu muri Darfur

Mu gihe ubuzima bukomeje kumera nabi i Darfur mu majyaruguru ya Sudan, aho abantu babarirwa mu bihumbi 10 baheruka gukurwa mu byabo n’intambara bugarijwe n’inzara, ibikoni umunani bya rusange birimo gutanga igaburo kabiri ku munsi ku mpunzi ziri mu nkambi ya Zamzam, iri mu majyepfo ya Al-Fasher. Uyu mujyi umaze amezi urimo kuyogozwa n’imirwano ituma abantu batagezwaho iby’ibanze, n’ababarirwa mu bihumbi bakaba bakomeje kuva mu byabo. Umuyobozi w’intumwa za Komite […]

todayNovember 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ikilo cy’ibirayi cyigeze kugurwa 30Frw : Ubu harakorwa iki ngo ifaranga ridakomeza guta agaciro?

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zakumira guhenda kw’ibintu no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, bashingiye ku byo ryaguraga mu myaka irenga 20 ishize. Manigaba Phenéas w’imyaka 50 y’amavuko agira ati “Mu mwaka wa 2000 ikilo cy’ibirayi cyagurwaga amafaranga 30Frw, ndabyibuka neza, muri uwo mwaka nibwo ninjiye mu Mujyi wa Kigali, inzu y’ibyumba bibiri na ‘salon’ yakodeshwaga amafaranga 5,000Frw mu Gatsata, ku Giticyinyoni, Kimisagara n’ahandi, ariko […]

todayNovember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ubwiyongere bwa Malariya mu Rwanda buraterwa n’iki?

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko indwara ya Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2023 n’ukwezi kwa Nzeri 2024 aho abarwayi bavuye ku bihumbi 43 bikuba inshuro ebyiri. Ni ibyatangajwe na Dr Aimable Mbituyumuremyi aho yavuze ko ubwiyongere bwa Malariya bugaragara cyane mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. RBC ivuga ko umwaka wa 2016-2017 ari wo wagaragayemo abarwayi benshi ba Malariya […]

todayNovember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

EU yemeje inkunga isaga miliyari 28Frw yo gufasha RDF kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko wemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (Asaga miliyari 28Frw), agamije gushyigikira Ingabo z’u Rwanda (RDF), kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ni icyemezo kigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024. Iri tangazo rivuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu bijyanye no kubona ibikoresho byihariye, ndetse no gukemura ikiguzi cyose kijyanye n’ibikorwa byo gutwara Ingabo […]

todayNovember 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza barasaba kwagurirwa isoko

Abaturage bimuwe Kangondo muri Nyarutarama bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kanombe, barasaba ko bakwagurirwa isoko ry’ubucuruzi kugira ngo babashe kubona imyanya yo gukoreraho bibafashe gutunga imiryango yabo. Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’abatujwe muri uyu mudugudu, bagaragaje bimwe mu bibazo bifuza ko Leta yabakemurira birimo n’isoko ryo gucururizamo rito bakifuza ko ryakwagurwa. Perezida w’abacururiza muri iri soko, Ntahompagaze Aloys avuga ko bubakiwe isoko rito ugereranyije n’abakeneye kurikoreramo kugira […]

todayNovember 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ingengabitekerezo ya Jenoside yamugejeje ku rwego rwo kwanga kwigira kuri Buruse ya Leta

Uwizeye Jean de Dieu, iyo asangiza abandi ubuhamya bw’ubuzima yakuriyemo, yumvikanisha uburyo inyigisho zikocamye kandi zigoreka amateka, za bamwe mu bari Abarimu, Abategetsi ndetse n’Abanyamadini, zoretse imitekerereze ya benshi na we arimo, bakurira mu buyobe bw’amacakubiri n’ingengabitekerezo, kugeza ku rwego byamugejejeho rwo kwanga Buruse yigeze guhabwa na Leta yo kujya kwiga muri Kaminuza i Butare, ubwo yatsindaga ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2001. Uwo mugabo ukomoka mu Karere […]

todayNovember 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kamonyi : Abasore batatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Polisi yakoze igikorwa cyo gushaka abasore batatu bakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabambura telefone n’ibindi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abo basore bafashwe bafite imyaka 20, 24, 31 y’amavuko. Ati “Ni urubyiruko rwishora mu bikorwa byo kwambura abantu bakoresheje imbaraga aho bitwikira umugoroba bagashikuza abantu ibyabo bakirukanka”. SP Habiyaremye avuga […]

todayNovember 14, 2024

0%