Nize amashuri yisumbuye mu bigo bitanu kubera SIDA (Ubuhamya)
Afazali Jean Léonce ufite virusi itera SIDA, avuga ko yagowe no kwiga amashuri yisumbuye, kuko yayize mu bigo bitanu bitandukanye, kubera kugorwa no gufata imiti. Afazali w’imyaka 25, avuga ko yamenye ko afite virusi itera SIDA mu 2012, atangira kwiheba ndetse n’imiti igabanya ubukana bwayo yanga kuyifata. Gusa kwiga ngo ntiyabihagaritse, nuko arangije amashuri abanza ajya mu yisumbuye, ari na bwo ngo yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye. Agira ati "Nanze gufata […]