Nyamasheke: Umusirikare warashe abantu batanu yahanishijwe igifungo cya burundu
Urukiko rwa Gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare. Sergeant Minani Gervais yari akurikiranyweho icyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, cyo kurasa abaturage batanu bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke. Sergeant Minani, yahamijwe ibyaha birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuriye, ubwicanyi buturutse ku bushake, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya Gisirikare. […]