Amakuru Arambuye

333 Results / Page 1 of 37

Background

Amakuru Arambuye

Infinix yashyize ku isoko telefone za Hot 40 Series

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, Infinix Rwanda yashyize ku isoko telefone ya Hot 40 Pro hamwe na Hot 40 i. Izi telefone zishobora kugurwa no muri gahunda ya macye macye aho bisaba kwishyura gusa amafaranga 570 ku munsi mu gihe cy’umwaka Ubushobozi bwo kubika umuriro bwemerera nyirayo kuba yakina imikino ibamo izwi nka ‘games’ mu gihe cy’amasaha 9 atarongera kuyishyira ku muriro, naho mu gihe […]

todayJanuary 11, 2024

Amakuru Arambuye

Police HC yerekeje muri Kenya mu irushanwa rya ECAHF

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino wa Handball (Police HC) ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza, yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi muri Kenya, ahazabera irushanwa Mpuzamahanga rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati (ECAHF). Iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere, rizatangira kuva tariki 2 kugeza tariki 9 Ukuboza 2023, i Nairobi mu murwa Mukuru wa Kenya.  Rizitabirwa n’amakipe 9 […]

todayDecember 2, 2023

Amakuru Arambuye

Huye: Umugabo yafashwe acuruza inyama z’imbwa mu isoko

Umugabo witwa Kubwimana Anastase yafatiwe mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba, mu kagari ka Cyimana mu mudugudu w’Ubwiyunge arimo acuruza inyama z’imbwa mu isoko. Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Cyimana Emilienne Kabatesi yatangarije Kigali Today ko uyu mugabo kugira ngo afatwe byaturutse ku baturage babonye arimo acuruza inyama mu isoko i Cyarwa atari umuntu usanzwe ubaga ndetse adasanzwe anacuruza inyama. Ati “Rwose yaritoye aragenda abaga […]

todayNovember 26, 2023

Amakuru Arambuye

Musanze: Umwe mu barinda Pariki yishe mugenzi we amurashe

Umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37, yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023. Byabereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, icyateye uwo mugabo kurasa mugenzi we nticyahise kimenyekana. Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga aganira na Kigali Today, yemeje ayo makuru, avuga ko Ntegerejimana warashe mugenzi we amaze gufatwa muri iki […]

todayNovember 16, 2023

Amakuru Arambuye

Nta ngurane iteganyirijwe abimurwa mu manegeka – Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko nta ngurane Leta izaha abimurwa mu manegeka, kuko nta gikorwa ishaka gukorera ku butaka bwabo ahubwo ari ukurinda ubuzima bwabo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude Yabitangaje ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023, asubiza abarimo kwimurwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bifuza guhabwa ingurane z’ubutaka batuyeho kugira ngo bimuke. Aganira na RBA, Minisitiri Musabyimana, yavuze ko ubutaka ari ubwabo bagomba gukoresha […]

todayAugust 25, 2023

Amakuru Arambuye

Rubavu: Abaturiye Sebeya bahawe iminsi 14 yo kwimuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatanze iminsi 14 ku baturiye umugezi wa Sebeya, yo kwimuka byihuse kugira ngo imvura izagwa muri Nzeri 2023 itazabasanga aho batuye bikaba byakongera gutera ibiza bikabagiraho ingaruka, nk’uko byagenze muri Gicurasi uyu mwaka. Abaturiye Sebeya bahawe iminsi 14 yo kwimuka Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubisabye mu gihe bamwe bavuga ko gusenya inyubako zabo, bagashaka aho gutura ari igihombo, kuko nyuma y’uko imvura iguye igateza ibiza ubuzima […]

todayAugust 3, 2023

Amakuru Arambuye

U Rwanda na Qatar byiyemeje kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Malizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer Faisal Al-Shahwani, bagirana ibiganiro ku kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Minisitiri Marizamunda na Misfer Faisal, bagiranye ibiganiro ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023. Ibiganiro byabo byari bigamije kongerera imbaraga ubufatanye busanzweho bw’ibihugu byombi, mu bijyanye n’ibya gisirikare, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yakomeje ibitangaza. Ibi biganiro kandi biri mu murongo wo […]

todayJuly 21, 2023

Amakuru Arambuye

ONU: Kuva Abatalibani bafata ubutegetsi Abasivile barenga 1000 bamaze kwicwa

Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa kabiri wavuze ko ibisasu birimo bombe n’ibindi bitero bya gisirikare muri Afuganistani bimaze guhitana abasivili barenga igihumbi kuva Abatalibani bafashe ubutegetsi mu myaka hafi ibiri ishize. Imibare itangwa n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butabazi muri Afuganistani yerekana ko abantu barenga 3700 bahutajwe n’izi mvururu, zigahitana abarenga 1000 hagati ya Gicurasi 2021 na Gicurasi 2023. Iki cyegeranyo kivuga ko abagore 92 n’abana 287 baguye muri izo […]

todayJune 27, 2023

Amakuru Arambuye

Rwamagana: Abapolisi batangiye amahugurwa azabafasha guhugura bagenzi babo

Ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi, mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa agenewe abapolisi bazajya bigisha abitegura kujya mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye. Ni amahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 20, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR). Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa PTS, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimye ubufatanye buri […]

todayMay 16, 2023

0%