NCDA ihangayikishijwe na gatanya mu miryango zituma abana batabona uburere bw’ababyeyi babo
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), buratangaza ko buhangayikishijwe na gatanya z’imiryango y’abashakanye, kubera ko ari kimwe mu bigira ingaruka ku burere bw’abana. Kuba gatanya zikomeje kwiyongera mu miryango, ni kimwe mu byo ubuyobozi bwa NCDA buvuga ko birimo gutuma abana bakomeza kuvutswa uburenganzira bwabo bwo kubona ababyeyi bombi, kubera ko hari igihe uwo urukiko rutegetse ko abagumana abima uburenganzira bwo kubonana n’undi mubyeyi wabo. Ni bimwe […]