Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 13 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Kutagira amazi meza bituma bajya kuvoma ahashyira ubuzima bwabo mu kaga

Abaturage b’Umudugudu w’Akayange Akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi barifuza ko bahabwa amazi meza bikabarinda gukomeza kuvoma ayifashishwa mu kuhira imyaka mu cyanya cya Gabiro Agri Business Hub, kuko abagera kuri 17 bamaze kuhasiga ubuzima. Masengesho Queen, umwe mu baturage ufite akazi kuri uyu muyoboro w’amazi, avuga ko kenshi abantu bagwamo ari abana baba bogeramo ndetse n’abaje kuvoma uretse ko ngo hari n’uwaguyemo yasinze. Agira ati “Hano mu muyoboro abantu […]

todayNovember 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Inzobere mu butasi z’u Rwanda na RDC zemeje igikorwa cyo kurandura FDLR

Itsinda ry’inzobere mu by’umutekano rigizwe n’abakuriye serivisi z’ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), zemeje umushinga w’ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR no gucecekesha imbunda mu burasirazuba bwa RDC. Icyemezo cyo kurandura burundu umutwe wa FDLR cyafatiwe mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC, na Angola kuwa 30 Nyakanga 2024. Muri Kanama 2024, Perezida wa Angola, João Lourenço, yashyikirije Perezida Paul […]

todayNovember 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ubutabera: Hategekimana Philippe yatangiye kuburana ubujurire

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwatangiye kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu. Umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Richard Gisagara, yasobanuye ko n’ubwo ari ubujurire, uru rubanza ruzatangira bushya humvwa abatangabuhamya ku mpande zombi. Me Gisagara ati: "Guhera kuri uyu munsi, urubanza rurongera rutangire […]

todayNovember 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Buhinde: Abantu 36 baguye mu mpanuka y’imodoka

Mu Buhinde, abantu 36 baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yavuze feri igeze mu misozi, ita umuhanda irahirima mu Majyaruguru ya Leta ya Uttarakhand. Ubusanzwe iyo bisi ngo yagenewe gutwara abagenzi batarenze 42, ariko yakoze impanuka irimo abagenzi 60 nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru bo muri iyo Leta, Deepak Rawat. Ni impanuka yabaye kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2024, iyo bisi ikaba yavaga ahitwa Garhwal yerekeza mu […]

todayNovember 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Salongo uzwi nk’umupfumu yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Rurangirwa Wilson uzwi cyane nk’Umupfumu Salongo, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Salongo yatawe muri yombi ku itariki 31 Ukwakira 2024. Mu byaha akurkiranyweho, harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko Umupfumu Salongo yatawe muri […]

todayNovember 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Baratabariza umuhanda wa kaburimbo ahitwa kuri Buranga

Abakoresha umuhanda wa Kaburimbo Kigali - Musanze, batanga impuruza z’umusozi uyu muhanda wubatseho, mu gace kazwi nko kuri ‘Buranga’, ukomeje kwangirika mu buryo bukomeye kandi busatira cyane uwo muhanda, ku buryo haramutse nta gikozwe mu maguru mashya ngo hasanwe, uwo muhanda ushobora kuzaridukira mu manga, ubuhahirane bugakomwa mu nkokora. Ako gace gaherereye mu Mudugudu wa Bukurura Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Nemba Akarere ka Gakenke uwo muhanda unyuramo, ubutaka […]

todayNovember 1, 2024

Inkuru Nyamukuru

Huye: Abanyonzi bifuza gutunganyirizwa neza uduhanda bateganyirijwe kuko uduhari tubapfumurira amapine

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi bifashishije amagare mu Mujyi i Huye, bifuza gutunganyirizwa neza uduhanda bateganyirijwe kunyuramo rwagati mu Mujyi hashyirwamo kaburimbo inyerera, kugira ngo bajye batwifashisha tutabatoboreye imipine nk’uko bigenda iyo banyuze mu twashyizwemo kaburimbo y’igiheri. Ku bilometero nka bitanu byatunganyijweho utwo duhanda, urebye bifashisha akari nko kuri kilometero kimwe, ku muhanda uturuka kuri gare ukagera kuri Hotel Faucon. Ahandi ngo ntihakoze neza, kuko harimo utubuye dutyaye dutuma amapine […]

todayOctober 31, 2024

Inkuru Nyamukuru

Amafaranga yo gupiganira isoko agenwa hakurikijwe iki?

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abakunda gupiganira amasoko ya Leta, bibaza impamvu batishyura amafaranga amwe mu gupiganira amasoko, kandi nyamara akenshi isoko riba ari rimwe mu bigo bitandukanye. Ese aya mafaranga agenwa hakurikijwe iki? Ubusanzwe iyo umuntu agiye gupiganirwa isoko rya leta hari amafaranga adasubizwa yo gupiganira isoko, asabwa gushyira kuri konte iri muri banki runaka. Bamwe muri ba rwiyemezamirimo baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko ari kenshi bajya gupiganira […]

todayOctober 31, 2024

Inkuru Nyamukuru

Miss Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga, avuga ko atahunze

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto Nshuti Divine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho. Ni urubanza rwabereye mu ruhame, rwitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’itangazamakuru ndetse n’inshuti ze n’abandi bo mu muryango we. Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga ariko akavuga ko atahunze, yemera icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta permis. Ubushinjacyaha bwasobanuye […]

todayOctober 31, 2024

0%