Nyagatare: Kutagira amazi meza bituma bajya kuvoma ahashyira ubuzima bwabo mu kaga
Abaturage b’Umudugudu w’Akayange Akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi barifuza ko bahabwa amazi meza bikabarinda gukomeza kuvoma ayifashishwa mu kuhira imyaka mu cyanya cya Gabiro Agri Business Hub, kuko abagera kuri 17 bamaze kuhasiga ubuzima. Masengesho Queen, umwe mu baturage ufite akazi kuri uyu muyoboro w’amazi, avuga ko kenshi abantu bagwamo ari abana baba bogeramo ndetse n’abaje kuvoma uretse ko ngo hari n’uwaguyemo yasinze. Agira ati “Hano mu muyoboro abantu […]