Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 16 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Umuruho n’ubuzima bushaririye byugarije abagore bo muri FDLR bwamuteye kuyitoroka aratahuka

Musaneza Françoise, kuri ubu ufite imyaka 45 y’amavuko, igice kinini cy’imyaka amaze abonye izuba, yakimaze mu buzima avuga ko bwari buruhije kandi bushaririye, ubwo yari mu babarizwaga mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR. Ni ubuzima uwo mugore ukomoka mu Murege wa Bungwe mu Karere ka Burera, yinjiyemo afite imyaka 17, ubwo mu 1998 yahungiraga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akanashakirayo umugabo, wari umwe mu babarizwa mu mutwe […]

todayOctober 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Dore ibipimo bifatwa mu kureba ubuziranenge bwa kasike za moto

Urwego rutsura ubuziranenge, Rwanda Standards Board (RSB) rwamaze kubaka Labaratwari ipima ubuziranenge bw’ingofero z’abagenda kuri moto (Kasike), ndetse abakozi barwo bakaba bamaze igihe bitoza gukora uwo murimo nyuma yo kubona ko mu ngofero abamotari bafite, inyinshi zitarinda abantu gukomereka umutwe. Amabwiriza y’Ubuziranenge bwa kasike yashyizweho na RSB ifatanyije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Umuryango urwanya impanuka zibera mu muhanda (HPR) hamwe na ’Féderation International de l’Automobile (FIA) Foundation’, ateganya […]

todayOctober 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Uhawe imbabazi za Perezida agafungurwa mbere yo kurangiza ibihano yakatiwe bigenda bite?

Iteka rya Perezida Nº 075/01 ryo ku wa 18/10/2024, ritanga imbabazi risobanura ibyo uwahawe imbabazi aba agomba kubahiriza. Uwahawe imbabazi uvugwa mu ngingo ya mbere y’iri teka agomba kwiyereka Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Uwahawe imbabazi aba agomba kwitaba Umushinjacyaha ku […]

todayOctober 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Umukozi wa Farumasi arakekwaho kwica umugore we akabeshya ko yagiye mu mahanga

Umugabo wakoraga muri Farumasi mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, arakekwaho kwica umugore we bari bafitanye abana batatu akamukingirana mu nzu, akajya abeshya abantu ko uwo mugore yagiye mu Gihugu cya Uganda. Amakuru atangazwa n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana avuga ko uwo mugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel, ubu uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, yaba yarishe umugore we mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira […]

todayOctober 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Rigathi Gachagua yishinganishje ko nihagira icyo aba kizabazwa Perezida Ruto

Rigathi Gachagua aherutse kweguzwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya, yavuze ko kugeza ubu umutekano we ugeramiwe ndetse ko nihagira icyo aba kizabazwa Perezida William Ruto. Rigathi Gachagua, ibi yabitangaje akiva mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye, aho bivugwa ko yagiye ababara mu gatuza. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akiva mu bitaro, Rigathi yavuze ko yatunguwe n’ubutegetsi yahozemo, nyuma y’uko aho yari arwariye yambuwe abamurindaga, avuga ko ubuzima bwe […]

todayOctober 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Minisiteri y’Ubuzima yavuze aho ikeka ko Marburg yaturutse

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko amakuru inzego z’ubuzima zifite, agaragaza ko umuntu bikekwa ko ari we wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg, yagikuye ku nyamaswa y’agacurama. Yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, mu kiganiro we n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, bagiranye n’itangazamakuru, cyagarukaga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya Marburg. Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko mu byumweru bibiri […]

todayOctober 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Hamas yemeje urupfu rwa Yahya Sinwar wari umuyobozi wayo, Israel ishimangira ko intambara itarangiye

Umutwe wa Hamas nawo wemeje amakuru y’urupfu rw’umuyobozi wawo, Yahya Sinwar wafatwaga nk’intwari wishwe n’Ingabo za Israel muri Gaza, wongera no kwibutsa ko abaturage ba Israel batwawe bunyago bamaze umwaka muri Gaza batazasubirayo, intambara idahagaritswe n’ingabo za Israel zigasubira mu gihugu cyazo. Yahya Sinwar avugwaho kuba ari we wateguye igitero cya Hamas ku itariki 7 Ukwakira 2023, kikica abantu 1200 muri Israel abandi 250 bagatwarwa bunyago. Kuva ubwo Israel yahise […]

todayOctober 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abadashaka ubumwe bw’Abanyarwanda banyita umurozi – Minisitiri Dr. Bizimana

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, itangaza ko hari abahunze Igihugu kubera ibyaha by’ingengabitekereo ya Jenoside, no gushaka kugirira nabi ubuyobozi buriho n’Abanyarwanda muri rusange, bakiyobya bene wabo basize mu Rwanda n’ahandi. Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko, abo bahunze Igihugu bageze hanze bashinga imiyoboro n’imbuga nkoranyambaga banyuzamo ibitekerezo byabo, bigamije gutanya Abanyarwanda ku buryo bageze aho bakanavuga ko Bizimana ari umurozi aroga Abanyarwanda mu […]

todayOctober 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Ruto yagennye Prof. Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 yagennye Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida asimbura Gachaguwa Rigathi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasobanuye ko Perezida Ruto, yagejeje iki cyemezo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bemerere Prof Kindiki kujya muri iyi nshingano. Ibiro bye byagize biti, “Perezida Dr. William Samoei Ruto, yagennye Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida, anohereza izina rye […]

todayOctober 18, 2024

0%