Hateganyijwe imvura nyinshi mu gihe cy’iminsi ine
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gihe cy’iminsi ine hagiye kugwa imvura nyinshi ugereranyije ni isanzwe igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu. Amakuru yanyujije ku rubuga rwa X, Meteo Rwanda ivuga ko ishingiye ku miterere y’ikirere muri iyi minsi, aho mu bice bimwe by’Igihugu haguye imvura nke, hashingiwe kandi ku bipimo by’iteganyagihe bigaragaza kwiyongera kw’imvura, hateganyijwe ko hagati y’umugoroba wo ku itariki ya 17 Ukwakira n’itariki ya 21 Ukwakira 2024, […]