Umukobwa ufite ubumuga yirukanywe iwabo ngo barumuna be babone abagabo
Muri Kenya, umukobwa ufite ubumuga yatewe n’indwara y’imbasa, yirukanywe iwabo mu rugo kugira ngo barumuna be babone uko barambagizwa bashake abagabo. Ubu uwo mukobwa witwa Rose Achieng’ w’imyaka 40 y’amavuko, yirukanywe iwabo mu gace kitwa Omboga-Kanyaluo-Karachuonyo, nyamara adafite ahandi yajya. Impamvu yo kumwirukana mu rugo iwabo, ngo ni imigenzo ijyanye n’ubwoko bwabo, ivuga ko umukobwa wa mbere agomba kubanza kugenda kugira ngo ahe umwanya na barumuna be babone abagabo bashake […]