Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 19 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi yitabye Imana

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba Umusenateri yitabye Imana. Amakuru yerekeranye n’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024. Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera azwiho kuba yari mu ngabo za RPA zabohoye u Rwanda, akaba by’umwihariko yari mu bavuraga abakomerekeye ku rugamba. Karemera ni we wabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere […]

todayOctober 11, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ibyo twamenye ku bayobozi b’ishuri rya Rukaragata bafunzwe biturutse ku guhana umwana

Igihano cyahawe umwana witwa Habumugisha Fabrice wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri GS Rukaragata, i Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, cyatumye Umuyobozi w’ishuri n’abo bafatanyaga batabwa muri yombi. Imbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko Habumugisha yakubiswe n’abarezi be barimo Umuyobozi w’ikigo akajya muri koma(coma), ndetse bakamwangiriza ubugabo, gusa hari andi makuru avugwa atandukanye n’aya. Umunyamakuru watangaje bwa mbere ko Habumugisha yakubiswe akajya […]

todayOctober 11, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Visi Perezida Gachagua yagaragaje imirongo ya Bibiliya iri kumufasha mu bihe bigoye ari gucamo

Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagaragaje imirongo yo muri Bibiliya irimo kumufasha kunyura mu bihe bigoye byo kweguzwa ku butegetsi, kandi akaba ari we wa mbere bibayeho mu mateka ya Kenya. Nyuma gato y’uko Abadepite 281 muri 349 bagize Inteko ishinga amategeko ya Kenya batoye bemeza ko Visi Perezida Rigathi Gachagua ava ku butegetsi, abandi 44 bagatora ko atakweguzwa, mu matora yabaye ku […]

todayOctober 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

#NyerereCup2024: Amakipe ya APR VC yerekeje muri Tanzaniya

Kuwa Kabiri nibwo amakipe y’Ingabo z’Igihugu akina umukino wa Volleyball, abagabo n’abagore yerekeje muri Tanzaniya mu irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere. Ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu bice bitandukanye mu gihugu cya Tanzaniya, aho kuri iyi nshuro rigiye kubera mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu Karere ka Moshi mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tanzaniya. Ni irushanwa ngarukamwaka aho ryitabirwa n’amakipe atandukanye avuye mu bihugu byiganjemo ibyo […]

todayOctober 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Mozambique : Baramukiye mu matora yo gushaka usimbura Perezida Filipe Nyusi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 abaturage bo muri Mozambique babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Haratorwa usimbura Perezida Filipe Nyusi umaze manda ebyiri ari Perezida wa Mozambique, uyu mwanya ukaba urimo uhatanirwa n’abakandida bane. Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO ari na ryo Nyusi abarizwamo, ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora akaba yari asanzwe ari Guverineri. Chapo ahanganye na Venâncio Mondlane wahoze mu ishyaka RENAMO ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko […]

todayOctober 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Huye: Abana biga kuri New Light bageneye ubufasha umwana wakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’i Nyamasheke

Babifashijwemo n’ababyeyi, abana biga ku ishuri ribanza rya New Light Complex Academy, batanze ubufasha bageneye umwe mu bana bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka iheruka kugusha abana i Nyamasheke, aho babushyikirije umuvandimwe we. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 08 Ukwakira 2024, nyuma y’uko gitekerejweho n’umwe mu babyeyi barerera kuri ririya shuri wari urwarije kuri CHUB, ari na ho uwo mwana agiye kumara ibyumweru bitatu arwariye, yamubonye arembye na mama we ananiwe […]

todayOctober 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Huye: Imvo n’imvano ku mugabo n’umugore bakubiswe bavugwaho amarozi n’uburyo byamenyekanye

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, mu Karere ka Huye havuzwe umugabo n’umugore bakubiswe n’abaturanyi bakagirwa intere bazizwa ko baba barishe umuturanyi wabo bifashishije amarozi yacishijwe mu nzoka. Kigali Today yashatse kumenya byimbitse iby’imvano yo gukekwaho amarozi no ku buryo yabagaragayeho, maze yegera abaturanyi. Nk’uko bivugwa n’umwe mu baturanyi ba bugufi utuye hakurya yo kwa Alphonse Bimenyimana na Annonciata Nyirahabimana, ari bo bakubiswe bakekwaho uburozi, ngo hagiye havugwa inkuru nyinshi […]

todayOctober 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Ubuyobozi burasaba abaturage kwigira ku muturage ugiye kubaka umuhanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, burasaba abaturage kwigira kuri mugenzi wabo wiyemeje kubaka umuhanda wa kaburimbo, ufite metero 800 z’uburebure kuko busanga ari igikorwa kigamije iterambere rusange ry’Akarere n’Igihugu muri rusange. Uwo muhanda ugiye kubakwa na rwiyemezamirimo witwa Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, akaba n’umuyobozi mukuru w’ishuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi, aho avuga ko ari igitekerezo amaranye imyaka 10, akaba yishimira kuba yatangiye kugishyira mu bikorwa. Ni umuhanda uzaba ufite metero […]

todayOctober 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Umugore arafatwa nk’intwari nyuma yo gutabara umwana w’umukoresha we

Muri Kenya, umugore arafatwa nk’intwari nyuma yo gukomeretswa na kimwe mu bitera byari bigiye kwibasira umwana w’uruhinja w’umukoresha we. Uwo mugore witwa Lilian Akinyi yari mu kazi mu rugo aho akora, nyuma atungurwa no kubona itsinda ry’ibitera biger akuri 20 bigenda bigana aho umwana w’umukoresha we yari aryamye, Akinyi atabara bwangu agira ngo akize uwo mwana ibitera bitaramugeraho. Muri uko kwiruka atabara umwana, ngo kimwe muri ibyo bitera cy’ikigabo, cyahise […]

todayOctober 8, 2024

0%