Umuntu utanze amakuru kuri ruswa arindwa gute?
Urwego rw’umuvunyi rurakangurira abantu gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, kuko umuntu uyatanze agirirwa ibanga ku buryo nta wahungabanya umutekano we. Ni ibyagarutsweho n’umuvunyi mukuru Nirere Madelaine, mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye tariki 17 Ukuboza 2024 y’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, mu rwego rwo kubahugura no kubongerera ubumenyi bwo gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa no kurwanya akarengane. Umuvunyi mukuru avuga ko umuntu watanze amakuru kuri ruswa agirirwa ibanga, noneho uru […]