Menya amateka y’ahitwa Ryamurari
Mu Rwanda usanga buri hantu hafite uko hitwa, kandi ayo mazina akaba afite inkomoko n’impamvu yayo. Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inyito z’ahantu hatandukanye uyu munsi yabakusanyirije amateka y’ahitwa Ryamurari maze iganira n’Inteko y’Umuco iyibwira amateka yaho. Ryamurari ni ahantu haherereye mu mpinga y’umusozi wa Mukama mu karere kitwaga Ndorwa mbere y’umwaduko w’abazungu. Aho hantu ubu ni mu Mudugudu wa Bitabo, Akagari ka Bufunda, Umurenge wa Mukama, Akarere ka Nyagatare, […]