Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 22 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Ibirego bishya 120: Abashinja P Diddy ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bakomeje kwiyongera

Abantu bagera ku 120 batangaje ko bagiye kugeza ibirego byabo mu nkiko, barega umuhanzi Sean John Combs, uzwi nka P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no kubakoresha imibonano mpuzabitsina bigamije inyungu. Muri abo 120 bashinja uyu muraperi, harimo n’abari abana bari bafite imyaka icyenda, nk’uko umunyamategeko wo muri leta ya Texas, Tony Buzbee yabitangaje, ndetse ko iki kirego uburemere gifite bagomba kugikurikirana mu buryo bukomeye. P Diddy […]

todayOctober 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abamotari babangamiwe no kubuzwa gutwara umugenzi ufite umuzigo

Hirya no hino mu Mijyi itandukanye, hajyaga hagaragara moto zitwaye abagenzi n’imizigo yabo, aho wasangaga umugenzi afite nk’agakapu avuye guhaha umumotari akagashyira imbere mu mahembe mu gufasha umugenzi kwicara neza, hakaba n’ubwo umugenzi agakikiye. Mu bakundaga kwifashisha moto muri izo ngendo, ni abanyeshuri baba bagiye mu biruhuko cyangwa basubiye ku mashuri, ababyeyi bavuye mu masoko guhaha n’abandi.Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nzeri 2024, nibwo abamotari ngo batangiye guhanirwa gutwara umugenzi […]

todayOctober 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Imigenderanire yahagaritswe n’ikiraro cyaridutse

Abatuye akarere ka Gicumbi, byumwihariko abo mu Murenge wa Byumba n’indi iwukikije bahangayikishijwe n’imigenderanire yahagaze, nyuma y’uko ikiraro cyambukiranya umugezi wa Ruhoga kiridutse. Ni ikibazo abo baturage bamaranye igihe kirekire aho bemeza ko hashize imyaka irenga itatu icyo kiraro gihuza Akagari ka Nyamabuye na Nyarutarama mu Murenge wa Byumba kiridutse, nk’uko babitangarije Kigali Today. Bizimana Aloys ati «Ni ikiraro kimaze igihe kirekire kiridutse, ntitubona aho twambukira ni ugushaka andi mayira […]

todayOctober 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Aborozi barasaba kumenyeshwa ibiciro by’ubuvuzi bw’amatungo

Hari aborozi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko bashobora kuba bahendwa n’abaveterineri bigenga babavurira amatungo kuko babaca amafaranga atangana kandi batanazi ibiciro by’imiti. Uwitwa Martin Karangwa agira ati “Ntabwo hariho igiciro ngo abaturage babe bakizi, ngo bavuge ngo uterewe umuti runaka agomba kwishyura aya. Abenshi mu baveterineri anakurihisha amafaranga y’urugendo yakoze, kandi agenda kuri moto ye!”Ibi bituma usanga baca amafaranga anyuranye kuri serivisi baha aborozi, nk’uko bivugwa n’uwitwa Musabyimana […]

todayOctober 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe byahagaritswe

Minisiteri y’Uburezi yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Marburg. Iyi ngingo ni imwe mu bikubiye mu mabwiriza iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024 yashyizeho agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri.Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko iki gikorwa kizasubukurwa nyuma y’isuzuma izakora ifatanyije n’inzego zishinzwe ubuzima. Yagize iti “Hagamijwe kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko igikorwa cyo […]

todayOctober 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe itariki yo kwimika umushumba mushya wa Diyosezi ya Butare

Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare, azahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 05 Ukwakira 2024. Ni ibyatangajwe ku wa gatatu tariki 28 Kanama 2024, na Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yavuze ko ku itariki ya 05 Ukwakira 2024, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora iyi Diyosezi ya Butare azahabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi. Musenyeri Rukamba yabitangaje […]

todayAugust 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umuvuzi gakondo akurikiranyweho kwica abantu

Muri Tanzania, nyuma yo gutahura imirambo 10, umuvuzi gakondo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica abantu, kubahamba ari bazima ndetse no kubatwika mu muriro, nk’uko byemezwa na Polisi y’icyo gihugu, ivuga ko yamufatanye n’abandi batatu. Abo bose uko ari bane ngo bakurikiranyweho impfu z’abantu 10 muri rusange, ngo zikaba zishingiye ahanini ku bijyanye n’imihango y’ubupfumu, bamwe muri abo barishwe, bapfa banizwe, abandi bashyingurwa ari bazima naho undi umwe atwikwa mu muriro. […]

todayAugust 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Johann Rupert niwe muherwe wa mbere muri Afurika

Johann Rupert, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika, umwanya yakuyeho umunyanigeriya Aliko Dangote nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Bloomberg Billionaires Index. Rupert ufite kompanyi iri mu zikomeye ku Isi, Richemont, icuruza ibintu by’agaciro birimo imirimbo n’imyambaro bihenze nka Cartier na Montblanc. Umutungo we bivugwa ko wazamutse ukava kuri miliyari 1.9 ugera kuri miliyari 14.3 mu madorali ya Amerika. Ibi byatumye kugeza ubu azamuka ku rutonde […]

todayAugust 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Naririmbye izindi njyana ariko nza kugaruka ku isoko kuko muzehe ntiyari kunyemerera – Massamba Intore

Umuhanzi Massamba Intore ufite ibigwi byiganje cyane mu njyana gakondo, uri no mu myiteguro ikomeye y’igitaramo yise ‘3040 Ubutore Concert’, yahishuye ko yaririmbye izindi njyana ariko akagaruka muri gakondo kuko umubyeyi we, Muzehe Sentore Athanase atari kubimwemerera kuyivamo. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu rwego rwo kugaragaza aho ageze imyiteguro y’igitaramo azizihirazamo imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye ndetse n’imyaka 40 amaze […]

todayAugust 29, 2024

0%