Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 23 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Abagera kuri 240 bemerewe kwiga muri Ntare Louisenlund School

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko yamaze kubona no kwemera abanyeshuri 240 baziga muri Ntare Louisenlund School mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025. Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bw’iri shuri bwashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ryazanye gahunda yo kwigisha amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni amasomo azajya atangwa hifashishijwe integanyanyigisho ya ‘Plus-STEM’ iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho bityo […]

todayAugust 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ufite ubumuga bwo kutabona yabaye uwa gatanu ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta

Jean de Dieu Niyonzima wiga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho (Education Institute for Blind Children Kibeho) yahembwe muri batanu ba mbere bagize amanota meza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, kuri uyu wa 27 kanama 2024. Sr Nicolas Nsanabo Hyacinthe, umucungamutungo w’ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho, yavuze ko batewe ishema no kuba umwana wiga mu ishuri ryabo aza muri batanu ba mbere ku rwego rw’Igihugu, ariko […]

todayAugust 27, 2024

Inkuru Nyamukuru

Runda: Banditse irangamimerere rye nabi none ahora asiragira

Umubyeyi witwa Kantarama Clementine utuye mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, yifuza ko yafashwa kurenganurwa kuko igihe yasezeranaga banditse irangamimerere rye nabi none bikaba bituma ahora asiragira. Iri kosa avuga ko ryakorewe mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, aho banditse ko yasezeranye ariko ntibagaragaze uburyo bw’icungamutungo we n’umugabo we bahisemo, none bikaba bimuvutsa bumwe mu burenganzira yemerewe n’amategeko nyamara iryo kosa atararigizemo uruhare. Kantarama Clementine uvuga […]

todayAugust 27, 2024

Inkuru Nyamukuru

96.8% by’abakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza baratsinze

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2023/2024 bangana na 96.8% ari bo batsinze. Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2024. Muri rusange abanyeshuri byandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 203,098 muri uwo mwaka w’amashuri bakaba bariyongereyeho 15 ugereranyije n’umwaka ushinze. Abanyeshuri bakoze ni abo mu bigo by’amashuri 3718 yiyongereyeho 74, mu gihe ibizamini byakorewe ku […]

todayAugust 27, 2024

Inkuru Nyamukuru

Menya Abaminisitiri 10 bayoboye Minisiteri ya Siporo mu myaka 30 ishize

Minisiteri ya Siporo iri muri Minisiteri zifite umwihariko mu guhinduranya ubuyobozi kenshi, aho imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri 10 kuva mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni Minisiteri izwi na benshi kandi igakora ku marangamutima ya benshi, aho ifite mu nshingano imikino, abiganjemo urubyiruko kugeza ubu rufatwa nk’aho ari rwinshi mu gihugu bakayisangamo kandi bagahora bayihanze amaso. Mu gihe iyo Minisiteri igize ikibazo cy’imiyoborere mibi, bikora ku mitima ya benshi, ibyo […]

todayAugust 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Bamwe mu baturage barashinja MTN kubiba no kubasiragiza

Bamwe mu bafatabuguzi ba MTN - Rwanda barayishinja kubakata amafaranga yitwa aya Telefone za Macye Macye kandi itarigeze izibaha, ibintu bafata nk’ubujura kandi bikabaviramo kwirirwa basiragira bashaka ubufasha. Hashize iminsi abakoresha umurongo wa MTN binubira ikibazo cyo gukatwa amafaranga akuwe kuri telefone zabo babwirwa ko bishyuye ideni rya telefone za Macye Macye bafashe bakanoherezwa ubutumwa bwerekana ayo basigaje kwishyura kandi nyamara batarigeze bazifata bakibaza ukuntu biba byagenze ngo batwarwe amafaranga […]

todayAugust 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sandrine Isheja yagizwe Umuyobozi wungirije wa RBA, Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Isheja Butera Sandrine wagizwe Umuyobozozi Mukuru wungirije wa RBA naho Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano z’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Isheja Butera yari asanzwe ayobora radiyo ya Kiss FM, akaba agiye kungiriza Cléophas Barore ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, yavanye kandi ku […]

todayAugust 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Ubwiherero rusange bumaze amezi atatu budakora

Bamwe mu bakorera n’abagenda mu mujyi wa Nyagatare bahitamo kwihagarika (kunyara) mu biti bigize ubusitani bw’umujyi kubera ko ubwiherero rusange bumaze amezi atatu budakoreshwa. Bizimungu Anastase ukora akazi ko guterura imizigo ahitwa kwa Ngoga avuga ko ubwiherero rusange bumaze amezi atatu bufunze ku buryo nabo batazi impamvu budakoreshwa. Avuga ko bo ntakibazo cyo kwiherera bagira ahubwo kigirwa n’abantu bahanyura baje gushaka ibicuruzwa cyangwa abajya n’abava ku Kigo nderabuzima n’ibitaro bya […]

todayAugust 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ikibazo cya Moteri yo kuri Kigali Pele Stadium cyakemutse nyuma y’uko Perezida Kagame akivuzeho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ikibazo cya moteri icanira Kigali Pele Stadium cyamaze kubonerwa umuti Ku munsi w’ejo imwe mu nkuru ziriwe zivugwa zari ziganjemo inkuru y’uko kuri Kigali Pele Stadium nta mikino ya nijoro izongera kuhabera mu minsi ya vuba, usibye igihe amakipe ku giti cyayo yaba yishakiye moteri yunganira isanzwe ikoreshwa kuri icyo kibuga. Mu mugoroba wo ku munsi w’ejo, Perezida wa Republika y’u Rwanda abinyujije ku […]

todayAugust 23, 2024

0%