Abagera kuri 240 bemerewe kwiga muri Ntare Louisenlund School
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko yamaze kubona no kwemera abanyeshuri 240 baziga muri Ntare Louisenlund School mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025. Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bw’iri shuri bwashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ryazanye gahunda yo kwigisha amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni amasomo azajya atangwa hifashishijwe integanyanyigisho ya ‘Plus-STEM’ iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho bityo […]