Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 24 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Leta ihangayikishijwe no kurwanya Malariya mu gihe abashinzwe gutera imiti bo bahagurukiye kuyigurisha

Kuva ku munsi w’ejo tariki 22 Kanama 2024, Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba bari mu gikorwa cyo gutera umuti wica umubu ukwirakwiza Malariya hirya no hino mu nzu z’abaturage. Ni igikorwa kizasozwa tariki 23 Nzeri 2024. N’ubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu bashinzwe gutera imiti yica umubu mu nzu z’abaturage bavugwaho guteramo mucyeya cyangwa se ngo bagateramo amazi, hanyuma umuti bakawigurishiriza. Ni imigirire n’abashinzwe gukurikirana ibi bikorwa na […]

todayAugust 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Zambia: Ibigori birimo uburozi byahitanye imbwa 400

Muri Zambia, haravugwa imbwa 400 zapfuye mu kwezi kumwe nyuma yo kugaburirwa ibigori byifitemo uburozi bwinshi bwa ‘aflatoxins’ cyangwa se uruhumbu rwinshi, ku buryo bikekwa ko n’abantu baramutse bariye ibyo bigori ubuzima bwabo bwajya mu kaga nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu Elijah Muchimi. Uwo muyobozi yatangaje ko ibipimo (samples) 25 z’ibigori bafashe muri za sosiyete zitunganywa ibigori, zagaragayemo urugero runini rw’uruhumbu bwa ‘aflatoxins’, ubwo bukaba ari uburozi bushobora […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Inkambi ya Mahama yihariye ibihembo mu irushanwa ryahuzaga inkambi (Amafoto)

Mu irushanwa ryari rimaze iminsi itanu rihuza amakipe y’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda, ikipe ya Mahama ni yo yegukanye ibikombe byinshi mu mikino itanu yakinwe Kuva tariki 17/08/2024, mu nkambi y’impunzi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, haberaga irushanwa rihuza inkambi mu mikino itandukanye. Ni imikino yahuzaga abakinnyi basaga 600 bari baturutse mu nkambi za Mahama, Kigeme, Mugombwa, Nyabiheke na Kiziba, bakaba barahatanga mu mikino ya Football, Basketball, Volleyball, […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Botswana: Habonetse diyama ya kabiri mu bunini ku Isi

Ibuye rya diyama (Diamond) ya kabiri mu bunini mu mabuye y’ubu bwoko amaze kuboneka ku Isi, ryacukuwe muri Botswana mu kirombe gicukurwamo n’ikigo cy’Abanya-Canada, Lucara Diamond. Iri buye rifite uburemere bwa carat 2,492, rivumbuwe mu bunini rikurikira iryari ryaracukuwe muri Afurika y’Epfo mu 1905, ryapimaga carat 3,106, Ryaje kugabanywamo ibice bigera ku icyenda (9), aho byinshi muri byo biri mu nzu ibikwamo imitako y’agaciro mu Bwongereza, British Crown Jewels (Imitako […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

MINALOC yahagaritse Imiryango 43 ishingiye ku myemerere

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yasohoye urutonde rw’Imiryango 43 ishingiye ku myenerere, igomba guhagarikwa kubera ko idafite ubuzima gatozi. Mu ibaruwa MINALOC yasohoye kuri uyu wa 22 Kanama 2024 igenewe abayobozi bose b’Uturere, n’Abayobozi Nshingwabikorwa mu Turere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, yasabye ko iyo miryango ishingiye ku myemererw igomba guhagarikwa. Iyo baruwa igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2024, mu Gihugu hose hari gukorwa igenzura mu madini n’amatorero, bityo ko […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Samuel Dusengiyumva yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali

Samuel Dusengiyumva yongeye kuyobora Umujyi wa Kigali, aho yatowe n’abagize Njyanama hamwe n’abajyanama bagize Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024. Ni amatora yabanjirijwe no gutora abajyanama batandatu bahagaraririye Uturere tugize Umujyi wa Kigali. Nyuma yo gutora abajyanama batandatu hakurikiyeho kwakira indahiro y’abajyanama bose uko ari 12 barimo batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zakiriwe n’urukiko rukuru. Hahise hakurikiraho kwitoramo Biro […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Twageze mu Rwanda,dukunda Abanyarwanda-AZAM FC

Ikipe ya AZAM FC yageze mu Rwanda aho ije kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya Total Energies CAF Champions League uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu. Ni ikipe yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye maze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ibwira Abanyarwanda ko ibakunda. Yagize iti "Twageze mu Rwanda,dukunda Abanyarwanda." Biteganyijwe ko AZAM FC izakorera imyitozo kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, Saa kumi n’ebyiri […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umugore uhetse umwana ntiyemerewe kurara irondo – MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko umugore uhetse umwana adakwiye kurara irondo, kuko byaba bivuze ko n’uwo mwana ariraye kandi atarageza imyaka 18 y’ubukure. Mu minsi mike ishize, humvikanye inkuru y’abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge w’Akarere ka Bugesera, bagaragazaga ko abagore barimo n’abahetse abana badafite abagabo cyangwa se abandi barara irondo mu mwanya wabo, kandi bakaba badafite amafaranga y’umusanzu w’irondo basabwa kurirara. Abo baturage bagaragaje ko iyi migirire ibangamye, […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umugabo yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu kubera gucungisha camera umugore we mu ibanga

Muri Taiwan, urukiko rwahanishije umugabo igihano cyo gufungwa amezi atatu muri gereza kubera ko yacungishije umugore we camera ihishe mu rugo rwabo atamubwiye kugira ngo ajye agenzura ko amuca inyuma koko, urukiko rwabyise ko uwo mugabo yavogereye ubuzima bwite bw’umugore we. Iyi nkuru yanditswe mu binyamkuru byinshi byo mu Bushinwa byanditse nyuma y’uko umugabo wo muri Taiwan wiswe Fan, ahanishijwe n’urukiko gufungwa amezi atatu kubera nyuma yo kwerekana amashusho yafashe […]

todayAugust 22, 2024

0%