Leta ihangayikishijwe no kurwanya Malariya mu gihe abashinzwe gutera imiti bo bahagurukiye kuyigurisha
Kuva ku munsi w’ejo tariki 22 Kanama 2024, Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba bari mu gikorwa cyo gutera umuti wica umubu ukwirakwiza Malariya hirya no hino mu nzu z’abaturage. Ni igikorwa kizasozwa tariki 23 Nzeri 2024. N’ubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu bashinzwe gutera imiti yica umubu mu nzu z’abaturage bavugwaho guteramo mucyeya cyangwa se ngo bagateramo amazi, hanyuma umuti bakawigurishiriza. Ni imigirire n’abashinzwe gukurikirana ibi bikorwa na […]