Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 25 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Huzuye icyambu gishobora kwakira ubwato bubiri bunini bupakira imizigo

Abatuye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburangerazuba barishimira ko muri ako Karere huzuye icyambu (Port) gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri bunini bupakira imizigo n’abagenzi barenga miliyoni 2.7 ku mwaka. Icyambu cya Rubavu cyubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kikaba cyitezweho guteza imbere ubuhahirane bw’Uturere dutanu tugize Intara y’Iburengerazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ikirwa cy’Ijwi n’Umujyi wa Goma. Ni icyambu cyari kimaze igihe kigera ku […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Huye: Abantu icyenda bahiriye muri operasiyo yo kumena inzoga z’inkorano

Operasiyo yo kumena inzoga z’ibikorano no gufata abazikora yabereye ahitwa Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye tariki 20 Kanama 2024, yaviriyemo abagera ku icyenda gushya, biturutse ku binyabutabire byasanzwe aho hantu. Nk’uko bamwe mu batuye muri kariya gace batashatse ko amazina yabo atangazwa babivuga, ahabereye iyo nsanganya hasanzwe depo y’inzagwa zipfundikiye abantu bakunze kwita ‘Dundubwonko’, ariko ngo mu gikari cyaho, ari no kwa nyiri idepo, hakaba n’akabari […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abarenga miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda ni abana bari munsi y’imyaka itandatu

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irahamagarira Abanyarwanda kubungabunga ubuzima, no kwita ku isuku y’abana kugira ngo bazabe abo bifuza kuba bo, kuko abarenga miliyoni ebyiri by’Abanyarwanda bose bari munsi y’imyaka itandatu. Byagarutsweho kuri jyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, ubwo hasozwaga inama y’Igihugu y’minsi itatu yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, yari ihurije hamwe inzego zifite aho zihuriye no kwita ku […]

todayAugust 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Maroc: Umwami yahaye imbabazi abahinzi bari bakurikiranyweho icyaha cyo guhinga urumogi

Umwami wa Maroc yafashe icyemezo cyo guha imbabazi abahinzi 4800 bari bakurikiranywe n’inkiko cyangwa se bari baramaze gukatirwa n’inkiko n’abari baramaze gushyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi kubera ibyaha bijyanye n’ubuhinzi bw’igihingwa kitemewe n’amategeko cy’urumogi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutabera. Icyo cyemezo ngo kije nyuma y’uko mu mwaka wa 2022, Maroc yatoye itegeko ryemera ubuhinzi bw’urumogi rugenewe gukoreshwa mu nganda no mu bijyanye n’ubuvuzi mu Bwami bwa Maroc na cyane […]

todayAugust 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Ukekwaho ubwicanyi ruharwa yatorotse uburoko

Umuntu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa muri Kenya yatorotse uburoko, none abashinzwe umutekano barimo kumuhigisha uruhindu nk’uko byatangajwe na polisi muri icyo gihugu. Muri Nyakanga, polisi ya Kenya yavuze ko Collins Jumaisi Khalusha yiyemereye ko guhera mu 2022 yishe abagore 42, barimo n’umugore we. Uwunganira Khalusha mu metegeko yarabihakanye, avuga ko umukiliya we yakorewe iyicarubozo ngo akunde yemera ibyo ashinjwa. Yari amaze iminsi afungiwe kuri sitasiyo ya polisi kuva yatabwa muri […]

todayAugust 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Uwari ugiye kuba umudepite arashinjwa gukora Jenoside

Abarokotse Jenoside bo mu Mirenge igize agace ka Ndiza mu Karere ka Muhanga, barashinja Geramain Musonera bahamagara (Jerimani), wari ugiye kuba Umudepite mu Nteko ishinga amategeko, kubicira ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abarokotse Jneoside bavuga ko Musonera yari afite imbunda mu gihe cya Jenoside, kandi ko yajyaga mu bitero byishe Abatutsi i Kanyanza mu Murenge wa Kiyumba, bakaba basaba ubutabera dore ko uwo Musonera yangiwe kurahira mu bakandida […]

todayAugust 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Butaliyani: Habonetse umurambo w’umuntu umwe muri 15 barohamye

Abashinzwe ubutabazi mu mujyi wa Sicily mu Butaliyani bakomeje guhura n’akazi katoroshye ko kugera mu bice by’imbere by’ubwato bw’abaherwe bwo mu Bwongereza, bwarohamye mu rukerera rwo kuwa Mbere 19 Kanama 2024. Itsinda ririmo gushakisha abarahomye ryavuze ko ririmo guhura n’inzitizi nyinshi kubera ibyuma n’imbaho byashwanyutse bigatuma batabasha kugera mu byumba by’ubwato, kandi ngo birabasaba iminota 10 gusa yo gushakisha abantu mbere yo kongera kuzamuka imusozi. Abantu 10 kugeza ubu ntibarabonerwa […]

todayAugust 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Imodoka ya Coaster yakoze impanuka abagenzi 28 barakomereka

Mu Murenge wa Gihombo Akarere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’impanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi RFTC, aho yataye umuhanda iragwa, umushoferi n’abagenzi 28 yari itwaye barakomereka. Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki 19 Kanama 2024, aho iyo modoka yerekezaga mu isantere ya Tyazo mu Karere ka Nyamasheke yageze mu ikorosi kurikata birananirana kubera umuvuduko, ita umuhanda ngo igwa mu kibanza kuri muri […]

todayAugust 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Libya: Banki Nkuru y’Igihugu yasubukuye ibikorwa byayo

Banki Nkuru y’Igihugu ya Libya (CBL) yatangaje ko yasubukuye ibikorwa byayo nyuma y’uko umukozi ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga wari warashimushwe abonetse. Ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, nibwo Banki Nkuru ya Libya yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo nyuma y’ishimutwa rya Musab Msallem, washimuswe n’abantu batamenyekanye. CBL yahise itangazako itazasubukura imirimo mu gihe uyu mukozi wayo azaba atararekurwa, ndetse ngo inzego bireba zigire uruhare mu gukurikirana abantu bashyira iterabwoba ku bakozi bayo […]

todayAugust 20, 2024

0%