Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 26 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

RDF yasobanuye gahunda yo kwinjiza mu gisirikare Abasivili bakwitabazwa bibaye ngombwa

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanurira Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, igikorwa cyo kwinjiza mu Ngabo abazwi nk’Inkeragutabara bakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko abantu bafite ubumenyi bwihariye bazajya bakirwa mu Mutwe w’Inkeragutabara hatagendewe ku myaka bafite. Ati: “Nk’abaganga, tukaba tubakeneye n’iyo baba bafite imyaka 40, tukaba twabinjiza mu gisirikare bagakora imyitozo y’igihe gito kugira ngo bamenye umwuga wa […]

todayAugust 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Mutsinzi Ange yakomeje, Djihad Bizimana asezererwa muri Europa League

Ikipe ya Zira FK ikinamo Umunyarwanda Mutsinzi Ange yageze mu cyiciro kibanziriza amatsinda ya EUFA Conference League mu gihe Djihad Bizimana yamusanze muri iri rushanwa nyuma yo gusezererwa kwa Kryvbas muri Europa League. Djihad Bizimana yasezerewe muri UEFA Europa League asanga Mutsinzi Ange muri kamarampaka ya UEFA Conference League Ibi byabereye mu mikino yabaye mu ijoro ryakeye Aho amakipe y’aba bakinnyi b’Amavubi yakinaga imikino yo kwishyura y’aya marushanwa iri mu […]

todayAugust 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umuntu wa mbere ufite mpox ifite ubukana yagaragaye hanze ya Afurika

Urwego rushinzwe ubuzima muri Suwede rwatangaje ko rwabonye umuntu ufite ubwoko bw’ubushita bw’inkende (mpox) bukaze muri iki gihugu. BBC yatangaje ko uyu ari we muntu wa mbere ubonetseho ubu bwoko bushya bwa mpox hanze ya Afurika, akaba ngo yarayanduye mu gihe yari muri kimwe mu bihugu bya Afurika birimo iyi ndwara iterwa na virus ya Clade 1. Aya makuru atangajwe mu gihe ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi, […]

todayAugust 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sobanukirwa Nyungwe, ikigega cy’amazi n’ubuturo bw’ibinyabuzima bidasanzwe

Ushobora kuba unywa amazi ava ku ruganda rwa Nzove cyangwa urwa Kanzenze (Bugesera), ukabona imvura igwa mu Rwanda cyangwa ugahumeka umwuka ukonje utarimo imyotsi iteza indwara, ariko utazi ko ishyamba rya Nyungwe ryabigizemo uruhare. Ni ishyamba kimeza ry’inzitane abantu baje basangaho, bishoboka ko mu myaka amagana ishize ryigeze kuba rifatanye na pariki y’Akagera mu burasirazuba hamwe n’iy’Ibirunga mu majyaruguru y’iburengerazuba. Imiturire y’abantu, ubuhinzi, ubuhigi, ububaji, gucana ibiti n’imihindagurikire y’ibihe muri […]

todayAugust 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umugabo wa Zari Hassan yagiriwe inama yo kumurega kumukorera ihohotera

Jackson Mucunguzi, umwe mu bayobozi bakuru ba Polisi muri Uganda, yatangaje ko Shakib Lutaaya (Cham), umugabo wa Zari Hassan, naramuka yifuje kwegeranya ibimenyetso byose birimo ibirego by’ihohoterwa akorerwa n’uyu mugore harimo irishingiye ku mutungo ndetse n’iry’imitekerereze inzego zibishinzwe ziteguye kumwakira. Uyu muyobozi wa Polisi atangaje ibi nyuma y’uko aba bombi mu bitangazamakuru bitandukanye hongeye kwaduka inkuru z’uko mu rugo rwabo harimo amakimbirane ashingiye cyane ku kuba Shakib abona umugore we […]

todayAugust 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umuganga yategetswe n’urukiko kuzafasha umwana wavutse ababyeyi batabishaka

Muri Colombia, umuganga yategetswe n’urukiko kuzafasha mu buryo bw’amikoro (amafaranga) umwana wavutse ababyeyi be batabishaka, kugeza uwo mwana agize nibura imyaka 18 y’amavuko, kuko umubyeyi we yateye inda bigakunda kandi uwo muganga yaramukoreye igikorwa cyo gufunga intanga ngabo kizwi nka ‘Vasectomy’. Uwo muganga yategetswe n’urukiko kwishyura za miliyoni z’Amapeso yo muri Colombia yo kwita ku mwana w’umwe mu barwayi be, kuko yamwijeje ko iyo vasectomy yagenze neza, bityo ntiyongera kugira […]

todayAugust 13, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kubera iki Nyabihu ihora mu Turere twugarijwe n’igwingira?

Nubwo Nyabihu iboneka mu Turere dufite ubutaka bwera, hakaba hatava izuba ryinshi ahubwo hakarangwa ubuhehere, kandi hagafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi ahaboneka amata ahagije, ni Akarere kadasiba ku rutonde rw’Uturere dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira, hakavugwa kandi n’ikibazo cy’abangavu benshi baterwa inda. Mu Karere ka Nyabihu ni na hamwe mu hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka, ahazwi nko ku ‘Ibere rya Bigogwe’ hazwiho kugira amata aryoshye, muri ako Karere hakaba […]

todayAugust 13, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abantu 21 bishwe n’inkangu zibasiye ahajugunywa imyanda muri Kampala

Muri Uganda, nyuma y’imvura yari imaze ibyumweru bikeya igwa yateye ibiza byatumye inkangu ziriduka mu gace kajugunywamo imyanda mu Mujyi wa Kampala, zihitana abantu bagera kuri 21 nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu ndetse ibikorwa byo gushakisha abakorotse cyangwa se abapfuye bakiri munsi y’ibitaka n’ibyondo bigikomeje. Ni inkangu zabaye mu masaha y’ijoro ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, maze zitwara ingo nyinshi zarimo abantu, ndetse byabaye ibyago […]

todayAugust 13, 2024

0%