Musanze: Abaturage bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC)ishami rya Musanze, Kayiru Desire, arizeza abatuye Akarere ka Musanze ko hari kwigwa uko ikibazo cy’amazi cyakemurwa mu buryo burambye, ahatangijwe umushinga wo kwagura uruganda rw’amazi rwa Mutobo. Ni nyuma y’uko abaturage bakomeje kugaragaza ikibazo kibahangayikishije cy’ibura ry’amazi mu duce tumwe na tumwe tugize Umujyi wa Musanze no mu nkengero zabo, aho ijerekani y’amazi yageze ku mafaranga hagati ya 300 na 400. […]