Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 28 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Abantu 8 bafatiwe mu makosa yo gukura akagabanyamuvuduko mu modoka

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abantu 8 imaze gufatira mu makosa yo gukura utugabanyamuvuduko ‘Speed Governor’ mu modoka zitwara abagenzi. Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko mu iperereza bakoze mu bintu bitera impanuka basanze harimo umuvuduko ukabije batangira kugenzura ibinyabiziga basanga hari abashoferi bagiye bakuramo utugabanyamauvuduko mu modoka zabo. Ati "Mu byumweru bitatu bishize twagiye tugira impanuka za hato na hato kandi inyinshi muri zo […]

todayAugust 1, 2024

Inkuru Nyamukuru

Wenceslas Twagirayezu ushinjwa Jenoside yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu 31 Nyakanga rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu ahanishwa igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yari yaragizweho umwere n’Urukiko Rukuru. Muri Mutarama 2024, ni bwo Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwari rwemeje ko Twagirayezu ari umwere ku byaha bya Jenoside yaregwaga. Mu 2018, ni bwo Denmark yohereje Twagirayezu, ngo aryozwe n’ubutabera bwo mu Rwanda ibyaha by’ubwicanyi […]

todayAugust 1, 2024

Inkuru Nyamukuru

RDC: Urugo rwa Joseph Kabila rwagabweho igitero

Urugo rw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ruherereye i Kinshasa, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 rwibasiwe n’abantu benshi bashaka kurutwika. Olive Lembe, umugore wa Joseph Kabila, yatangaje ko abantu batazwi umubare bateye urugo rwabo bakaruzenguruka bashaka kurutwika. Amakuru avuga ko abashinzwe kurinda Joseph Kabila bahanganye n’urubyiruko rushyigikiye Perezida Tshisekedi rwateye urugo rwa Kabila, ndetse bari bambaye imyenda yanditseho Perezida Tshisekedi. Urubyiruko rwiyise Force du Progrès rurwanya abatavuga rumwe […]

todayJuly 31, 2024

Inkuru Nyamukuru

Huye: Yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye mu ngobyi y’abarwayi

Umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka. Mu babonye Bizumuremyi Jean uzwi ku izina rya Bahiga, w’imyaka 47 ari gushyingiranywa n’umugore we Blandine Tuyishime w’imyaka 32, buri wese agasezeranya mugenzi we kumukunda no kumwubaha kugeza batandukanyijwe n’urupfu, hari […]

todayJuly 31, 2024

Inkuru Nyamukuru

#Expo2024: Hari kumurikwa amasafuriya ahisha ibishyimbo mu minota 40 ku muriro wa 55Frw

Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, Expo 2024, ryajemo udushya dutandukanye aho abacuruzi b’ibikoresho byo mu gikoni bazanye amasafuriya bavuga ko ahisha vuba kandi agakoresha umuriro muke w’amakara, gaz cyangwa amashanyarazi. Umwe mu bamurika twasanze akaranga inyama mu mashini (Isafuriya) avuga ko ihisha ibishyimbo nyuma y’iminota itarenga 40, kandi igakoresha inite imwe y’amashanyarazi igurwa amafaranga y’u Rwanda 250 mu gihe kirenze amasaha atatu (Iminota 180). Shema Albert warimo kumurika ibikoresho bikorerwa mu […]

todayJuly 31, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa Hamas yiciwe muri Iran

Umutwe wa Hamas umaze igihe mu mirwano na Israel watangaje ko umuyobozi w’uyu mutwe, Ismail Haniyeh, yiciwe i Tehran muri Iran. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu, tariki 31 Nyakanga 2024, wavuze ko Ismail yiciwe mu bitero Israel yagabye aho yari atuye muri Iran. Iri tangazo rigira riti: “Hamas iramenyesha Abanye-Palestine, Abarabu, ibihugu bya Isilamu n’abandi bantu bose babohowe ku Isi yose ko umuvandimwe, umuyobozi wacu, Ismail […]

todayJuly 31, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na RDC byaganiriye ku bibazo by’umutekano

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024 i Luanda muri Angola hateraniye inama ya kabiri y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’iki Gihugu. Ni inama u Rwanda ruhagarariwemo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier. Ibiro ntaramakuru Angop byo muri Angola byasobanuye ko Perezida João Lourenço, Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Kayikwamba wa RDC baganiriye ku mutekano […]

todayJuly 31, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye

Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Ni inama yayobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ari kumwe n’umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere, Rémy Rioux. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye ko ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo n’ibyo muri Afurika bifashwa mu guteza […]

todayJuly 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

General (Rtd) Kabarebe yahishuye ko ari we wubatse indake ya mbere mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, General (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko ari we wubatse indake ya Gikoba yabagamo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu. Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, ubwo urubyiruko rw’Abanyarwanda rusaga 50 ruturutse mu bihugu birindwi ku migabane y’Isi itandukanye rwasuraga umuhora w’amateka yo kubohora Igihugu igice cya mbere n’icya kabiri. […]

todayJuly 26, 2024

0%