Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 29 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

RDC: Urukiko rurashinja abayobozi ba M23 ibyaha by’intambara n’ubugambanyi

Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rwatangije urubanza ruregwamo Corneille Nangaa, umuyobozi w’ihuriro rya politike rifite n’igisirikare Alliance Fleuve Congo (AFC), rirwanya Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Xinhua . Ihuriro AFC rifite igisirikare kigizwe n’inyeshyamba za M23 zafashe intwaro kugira ngo zirwanye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu Gushyingo 2021, ryagiye ku mugaragaro i Nairobi muri Kenya mu Kuboza 2023. […]

todayJuly 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kwicuruza ahanini biterwa n’ibijyanye n’akazi kakiri gake – Dr Ryarasa

Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje ko impamvu zituma abantu bagwa mu bishuko byo kwemera kwicuruza, ahanini biterwa n’ibijyanye n’akazi kakiri gake ugereranyije n’umubare w’Abanyarwanda muri rusange. Umuryango Never Again Rwanda, uvuga ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko zimwe mu mpamvu abantu bamwe bemera gucuruzwa ikiza imbere ari ibibazo biterwa n’ababa bagiye gushaka akazi. Ati: “Nshingiye ku bushakashatsi twakoze muri 2019 n’ubundi duteganya gukora dufatanyije na […]

todayJuly 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyuma y’ikiraro hagiye gushyirwa n’imigozi ifasha abantu kugendera hejuru ya Nyungwe

Mu bintu birimo gukurura ba mukerarugendo basura pariki ya Nyungwe harimo inzira zo mu kirere, ahubatswe ikiraro cy’ibyuma n’inshundura (Nyungwe Canopy Walk), ndetse hakaba hagiye no gushyirwaho uburyo bwo kugendera ku migozi ukambukiranya imisozi (Zipline Mountain). Urugendo rwo mu kirere rureshya na metero 160 ku kiraro cya ‘Nyungwe Canopy’, hari abo rutera ubwoba ariko bikarangira babonye ko batinyaga ubusa. Mushimiyimana Ariane (Ni ko twahisemo kumwita), yari mu banyamakuru bitwa Rwanda […]

todayJuly 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bari mu ruzinduko mu Bufaransa

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, bagiriye uruzinduko i Paris mu Bufaransa. Perezida Kagame na Madamu Jeannette bageze i Paris aho bagiye kwitabiri ibirori byo gutangiza Imikino Olempike bizabera i Paris kuwa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024. Umukuru w’Igihugu akigera muri iki Gihugu, bimwe mu bikorwa yitabiriye birimo inama igamije iterambere rirambye muri siporo i Louvre, yabaye kuri uyu wa […]

todayJuly 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Dr. Mujawamariya na Karera Patrick bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasobanuye ko Hon. Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho bakoreye muri iyi Minisiteri. Ibi umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, ubwo yerekaga itangazamakuru abantu barindwi bafatiwe mu bikorwa by’ubujura, abanyamakuru baboneraho no kumubaza ibyaha Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc akurikiranyweho. Ati “Ari kubazwa ibyaha akekwaho kuba yarakoreye muri […]

todayJuly 25, 2024

Inkuru Nyamukuru

DASSO yungutse abasore n’inkumi bashya 349

Urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO) rwungutse Abadasso bashya 349 bamaze igihe kirenga amezi atatu bahabwa amahugurwa mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari kiri mu Karere ka Rwamagana. Amahugurwa yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, ni ay’icyiciro cya karindwi kigizwe n’Abadasso 349 barimo abahungu 241 n’abakobwa 108 b’Uturere 12, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana n’abandi bayobozi bari mu […]

todayJuly 25, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda 297 bakorewe ibyaha byo gucuruzwa mu myaka itanu ishize

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bigihari kandi hari Abanyarwanda batari bake babikorerwa kuko guhera mu 2019-2024 abagera 297 aribo bakorewe icyo cyaha. Imibare ya RIB yo mu myaka itanu ishize y’ingengo y’imari uhereye mu 2019-2024 igaragaza ko ari ibyaha byakorewe abagore cyane kurusha abagabo kubera ko abagera kuri 75% bibasiwe ari abagore mu gihe abagabo ari 25%. Muri rusange muri iyo myaka itanu RIB ivuga ko […]

todayJuly 25, 2024

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Ikirombe cyaridukiye abantu umunani, batatu bagipfiramo harimo n’abagishakishwa

Ikirombe cyaridukiye abantu umunani bagicukuragamo amabuye y’agaciro, kugeza ubu abagera kuri batatu biracyekwa ko bahise bagipfiramo, mu bo cyagwiriye hakaba hari n’abakirimo gushikishwa irengero ryabo kuko bitazwi niba bakiri bazima cyangwa bapfuye. Mu ma saa saba y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, nibwo byamenyekanye ko abo bantu baridukiwe n’ikirombe giherereye mu Mudugudu wa Kamatongo mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, […]

todayJuly 25, 2024

Inkuru Nyamukuru

Dore uko wagura itike yo kwinjira muri Expo 2024 hakiri kare

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), rwatangaje ko rubona abazitabira imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2024) bashobora kuba benshi, kubera iyo mpamvu bagasabwa kwigurira hakiri kare amatike bataragera ku irembo aho bayasabwa, mu rwego rwo kwirinda umubyigano no kuhatinda. Umuvugizi wa PSF, Hunde Walter, mu kiganiro yahaye KT Radio yagize ati "Uwifuza kugura itike yo kujya muri Expo akoresheje MTN akanda *182*3*3# agakurikiza amabwiriza, yaba akoresha Airtel agakanda *182*3*4# nabwo agakurikiza amabwiriza." Hunde avuga […]

todayJuly 25, 2024

0%