Perezida Ruto yashyize muri Guverinoma abatavuga rumwe na Leta ye
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yongeye gutangaza abandi ba Minisitiri icumi bagize Guverinoma ye barimo bane bari mu ruhande rw’abatavuga rumwe na we.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yongeye gutangaza abandi ba Minisitiri icumi bagize Guverinoma ye barimo bane bari mu ruhande rw’abatavuga rumwe na we.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho. Dr Mujawamariya yirukanywe ku mwanya wo kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), nyuma y’igihe gito yari amaze ayiyobora, kuko yahawe inshingano zo kuyobora iyo Minisiteri guhera ku itariki 12 Kamena 2024. Yari yagiye kuri uwo mwanya wo kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta […]
Mutumwinka Bertine ni umubyeyi w’abana batatu, ubu atwara imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Man’ itwara amavuta na lisansi abivana muri Tanzaniya abizana mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Mutumwinka avuga ko yabanje gukora mu igaraje mu bijyanye n’ubukanishi bw’imodoka z’ikamyo akajya agerageza no gutwaraho ariko atarabona ibyangombwa. Ati “Kumwe ukanika imodoka ukayatsa ugirango wumve ko ikibazo yari ifite cyakemutse nange niko nabigenzaga ariko nyuma nza kugira igitekerezo […]
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya 2024 A wiyongereyeho toni zigera hafi ku bihumbi 316. Kwiyongera kw’umusaruro w’ubuhinzi ngo byatumye abaturage barushaho kwihaza mu biribwa ahanini bitewe n’uko ku isoko ibiciro bya bimwe mu biribwa byagiye bigabanuka. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), giheruka gutangaza ko umusaruro mbumbe w’ubuhinzi wiyongereye ku kigero cya 7% mu gihembwe […]
Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi n’abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi bamwifurije ishya n’ihirwe, nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati "Twiteguye gukomeza imikoranire ibyara inyungu hagati y’abaturage bacu." Mu bakuru b’ibihugu yashimiye harimo uwa Barbados, Central African Republic, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Guinea-Bissau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, […]
Mbere y’itanga ry’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, ihirikwa ry’ingoma ya murumuna we Kigeli V Ndahindurwa, impinduramatwara yo mu 1959, n’ingirwa-bwigenge yo mu 1962, mu Rwanda hahoze amashyirahamwe yari agamije guharanira inyungu zitandukanye zirimo iz’uturere abayashinze bakomokagamo. Ishyaka UNAR ryashinzwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa Nyuma ariko ayo mashyirahamwe yaje kwitwa amashyaka ya politike guhera mu 1958 kugeza mu 1965 bitewe na politike y’abakoloni ya ‘mbatanye-mbayobore’ yari imaze gushinga imizi mu Rwanda. […]
Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro itatu izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere ku cyicaro cy’umuterankunga wayo mu Nzove, hamuritswe imyambaro iyi kipe izakoresha mu marushanwa atandukanye muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025. Umwambaro izajya yambara mu rugo Umwambaro wa kabiri Umwambaro wa gatatu Umwambaro wa mbere Rayon Sports izambara uzaba urimo amabara y’ubururu bwiganje nk’ibisanzwe, umwambaro wa kabiri ukazaba urimo ibara […]
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukwiye kubaka ubushobozi bwisumbuyeho mu nzego z’ubuvuzi, ku buryo nta Banyarwanda bazongera kujya bajya kwivuza mu bihugu by’amahanga, ahubwo abaturage bo mu bihugu byo mu Karere bakajya baza gushaka serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda. Ibi yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, muri gahunda yo kuzamura no kunoza ibikorwa remezo […]
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Brazil Robertinho uheruka kuyitoza mu myaka itanu ishize ariwe mutoza wayo mushya. Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’umuterankunga wayo mukuru aho yanatangazaga gahunda y’ikiswe "Icyumweru cya Rayon Sports" kizasorezwa ku munsi w’Igikundiro "Rayon Sports Day ". Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 ikaba yaragiheshejwe Robertinho wanayigejeje muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.