Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 31 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Amajyepfo: Abahinzi b’umuceri bararira kubera kubura abaguzi

Abahinzi b’umuceri mu turere twa Huye na Gisagara baribaza igihe umuceri wabo uzagurirwa ukareka kwangirikira mu mahangari no ku gasozi ku batagira amahangari yo kuwanuriramo. Aba bahinzi bavuga ko bawusaruye mu kwezi kwa gatanu, ubu ukaba umaze amezi abiri utarabonerwa abawugura, nyamara ubusanzwe abanyenganda bwutonora barawutwaraga nyuma y’ibyumweru bibiri gusa bawusaruye. Uwitwa Jean Damascène Nyaminani uri muri Koperative Coogaru ihingira umuceri mu Murenge wa Rwaniro agira ati “Twabuze isoko, imifuka […]

todayJuly 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umwana wavukanye umwenge ku mutima aratabarizwa ngo haboneke miliyoni 15 FRW zo kumuvura

Ntirivamunda Epimaque w’imyaka 46 wo mu Mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, aratabariza umwana we w’umuhungu uhorana uburibwe budasanzwe, nyuma y’uko avutse afite umwenge ku mutima. Uwo mwana wavutse ku itariki 25 Ukwakira 2019, ngo yavutse ameze neza babona nta kibazo afite, bigeze mu mezi atandatu atangira kurwaragurika, nk’uko umubyeyi we Ntirivamunda yabitangarije Kigali Today. Ati “Yavutse ubona yujuje ibiro, ameze neza, ariko […]

todayJuly 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Komeka ingohe ku maso bishobora kugira ingaruka ku babikora (Ubushakashatsi)

Mu busanzwe, ingohe zisanzwe za karemano ziba ku maso, zigira akamaro ko kurinda umuyaga wakwinjira mu maso kuko wakwangiza imboni y’ijisho. Ingohe kandi zigira akamaro ko kurinda imikungugu cyangwa se icyuya kuba byakwinjira mu maso, zigakumira imirasire y’izuba gukubita mu maso imbere, zigatuma ijisho rihora rihehereye nk’uko bisobanurwa n’inzobere z’abaganga ku rubuga ‘Futura-sciences’. Gusa nubwo ingohe zisanzwe zigira ako kamaro kose, hari abakobwa n’abagore bafata izigurwa mu maduka bakazomeka ku […]

todayJuly 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Barampamagaye ariko biragoye – Muhammad Hussein wifuzwa na Rayon Sports

Rutahizamu w’Umunya-Uganda Muhammad Shaban wakiniraga KCCA iwabo uvugwa muri Rayon Sports yavuze ko iyi kipe yamuvugishije akayibwira agaciro ke gusa ko bigoye kuba yaza gukina mu Rwanda kuko afite ahandi heza. Ibi Muhammad Shaban yabitangarije Kigali Today mu kiganiro cyihariye yagiranye nayo aho yayemereye ko Rayon Sports binyuze ku muntu acyeka ko ari Perezida bamuhamagaye akababwira agaciro ke anamurangira abo bakomezanya ibiganiro. Ati "Barampamagaye, ndumva ari Perezida wampamagaye. Yaramvugishije mubwira […]

todayJuly 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kigali : Impanuka yakomerekeyemo babiri

Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge haraye habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yavaga i Rubavu ijya i Kigali, abagenzi babiri barakomereka. Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku itariki 21 Nyakanga 2024 itewe n’umushoferi utaringanije umuvuduko neza ubwo yari ageze mu ikorosi akananirwa kurikata. Ati “ Harimo abantu 26 bose bahawe ubutabazi bw’ibanze barataha […]

todayJuly 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Tennis: Bwa mbere mu Rwanda hari gukinwa irushanwa rihuza amakipe

Kuva tariki 19 kugeza 28 Nyakanga 2024, mu Rwanda hari kubera irushanwa hagati y’amakipe akina umukino wa Tennis ibintu bibayeho ku nshuro ya mbere. Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’abafatanyabikorwa baryo aho ryitabiriwe n’amakipe ane ariyo, Nyarutarama Tennis Club, Cercle Sportifs de Kigali, Ecology Tennis Club na Kigali Combined aho rizakinwa mu byiciro birindwi aribyo abakina bahura umwe kuri umwe mu bagabo, abakina ari babiri mu […]

todayJuly 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye abantu bari mu ngeri zitandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye hirya no hino mu gihugu. Perezida Kagame yahamagaye umuryango we awushimira uruhare bagira mu kumuba hafi. Ati: “Muvuga ko tubabera akabando, nanjye bambera akabando. Hari Ange wanjye n’umugabo we Bertrand, Ian, Yvan ndetse n’umukuru […]

todayJuly 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Menya bamwe mu bayoboye Minisiteri nyinshi mu Rwanda

Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, bahabwa inshingano zitandukanye, hakaba n’umwanya wo kubahindurira inshingano, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire izamura iterambere ry’Igihugu n’abagituye. Hari ubwo Umukuru w’Igihugu ashyira mu nshingano abayobozi bashya, ugasanga bamwe mu bari Abaminisitiri bahawe izindi nshingano zitajyanye n’izo bari basanzwemo zo kuyobora Minisiteri, abandi bagahindurirwa Minisiteri gusa. Urugero ni urwa Dr. Vincent Biruta, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc na Dr.Uwamariya Valentine bavanywe muri Minisiteri bashyirwa mu zindi. […]

todayJuly 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Huye: Ababuriye ababo mu kirombe i Kinazi baribaza uzabishyura impozamarira

Nyuma y’uko tariki 12 Nyakanga 2024 Urukiko rukuru rw’i Nyanza ruburanisha ku rwego rw’ ubujurire imanza z’inshinjabyaha rwarekuye na babiri bari bagikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaviriyemo batandatu gupfa, i Kinazi mu Karere ka Huye, ababuze ababo baribaza uzabishyura impozamarira. Babivuga nyuma y’uko muri batanu bari bakurikiranyweho biriya byaha, babiri bari babihamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, ari bo Rtd Major Paul Katabarwa n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]

todayJuly 19, 2024

0%