Amajyepfo: Abahinzi b’umuceri bararira kubera kubura abaguzi
Abahinzi b’umuceri mu turere twa Huye na Gisagara baribaza igihe umuceri wabo uzagurirwa ukareka kwangirikira mu mahangari no ku gasozi ku batagira amahangari yo kuwanuriramo. Aba bahinzi bavuga ko bawusaruye mu kwezi kwa gatanu, ubu ukaba umaze amezi abiri utarabonerwa abawugura, nyamara ubusanzwe abanyenganda bwutonora barawutwaraga nyuma y’ibyumweru bibiri gusa bawusaruye. Uwitwa Jean Damascène Nyaminani uri muri Koperative Coogaru ihingira umuceri mu Murenge wa Rwaniro agira ati “Twabuze isoko, imifuka […]