Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 33 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Perezida Joe Biden yanduye Covid-19, asubika gahunda yo kwiyamamaza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden w’imyaka 81 y’amavuko, yagaragaje ibimenyetso bya Covid-19, bituma ashyirwa mu kato kugira ngo abanze yitabweho nk’uko byatangajwe n’ibiro bye. Ni mu gihe hari igikorwa cyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe gukorera i Las Vegas, ku wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, cyahise gisubikwa nyuma y’uko Perezida Joe Biden yapimwe bikagaragara ko yanduye Covid-19 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we […]

todayJuly 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yakiriye intumwa z’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU) bagirana ibiganiro ku mikoranire ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye. Ni ibiganiro ndetse n’amasezerano byabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa FPR-Inkotanyi i Rusororo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, nkuko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa FPR-Inkotanyi. Izi ntumwa zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis […]

todayJuly 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

Rwamagana: Inkongi y’umuriro yangije ibintu by’agaciro gasaga Miliyoni 12Frw

Mu Murenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage yangiza ibintu by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 12 n’ibihumbi 700. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yangije igisenye cy’inzu ndetse n’ibyarimo byose birashya birakongoka. Ati “Inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke gusa yangije ibintu […]

todayJuly 17, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umugabo yatawe muri yombi yiyemerera ko amaze kwica abagore 42

Polisi yo muri Kenya kuwa Mbere yataye muri yombi umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, wiyemerera ko yari amaze kwica abagore 42, nyuma y’uko hatahuwe imirambo icyenda (9) yashinyaguriwe, yari yaratawe mu kimoteri cy’imyanda mu Mujyi wa Nairobi. Imirambo y’abagore bikekwa ko bishwe n’umuntu umwe yatoraguwe mu myanda muri Nairobi Uwo mugabo ubu uri mu maboko y’inzego z’umutekano yitwa Collins Jumaisi Khalusha, akaba yiyemerera ko yishe abagore 42 yarangiza akajugunya imirambo yabo […]

todayJuly 17, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umugore upima ibiro 25 akomeje gahunda yiyemeje yo kunanuka

Mu Bushinwa, umugore ufite ibiro 25 gusa, yashyize amafoto ku mbuga nkoranyamabaga yereka abamukurikira uko ananutse ariko yemeza ko akomeje gahunda yo kurushaho kunanuka kugira ngo agaragare neza. Uwo mugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya ‘Baby Tingzi’ afite uburebure bwa Metero imwe na santimetero mirongo itandatu (1.60 cm), ariko afite ibiro 25 gusa, kandi akavuga ko akomeje gahunda yo kwinanura kurushaho. Baby Tingzi akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 42 […]

todayJuly 17, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nubwo twamugaye ingingo, ntabwo twamugaye mu mutwe – Abarwariye i Gatagara bishimiye gutora

Mu gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024 mu Rwanda, abafite ibibazo by’uburwayi n’ubumuga na bo ntibabihejwemo, ahubwo hagiye higwa uburyo bwo kubashakira ibikenewe kugira ngo na bo bazabashe kwitabira amatora. Bamwe muri bo ni abari barwariye mu bitaro bya HVP Gatagara biherereye mu Majyepfo mu Murenge wa Mukingo mu Kagari ka Gatagara mu Karere ka Nyanza. Ni ibitaro byita ku bafite ibibazo […]

todayJuly 17, 2024

Inkuru Nyamukuru

PDI yakabije inzozi zo kubona amajwi ayemerera kujya mu Nteko

Ubuyobozi bw’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) buratangaza ko bakiriye neza ibyavuye mu matora y’Abadepite 53 bazahagararira amashyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuko kuri bo ari nko gukabya inzozi. Ni ku nshuro ya mbere PDI yari yiyamamaje yonyine nk’ishyaka kuko izindi nshuro zose yifatanyaga n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora, ariko kuri iyi nshuro bakaba bariyamamaje nk’ishyaka rihatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, rihatanye n’ayandi arimo FPR-Inkotanyi, PL, PSD, […]

todayJuly 17, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Abaturage bamurikiwe ikiraro cyo mu kirere bitezeho koroshya ubuhahirane

Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bamurikiwe ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, bituma biruhutsa ingorane zo kutanoza imihahirane bitewe n’amazi cyane cyane yo mu gihe cy’imvura y’umuhindo cyangwa iyo mu gihe cy’itumba, yuzuraga ntibabone aho banyura, hakaba ubwo anabateje impanuka zo kuyaburiramo ubuzima. Icyo kiraro cya Satura, kireshya na Metero 130, gihuza Utugari twa Gisizi na Mulinga two mu Murenge wa Mulinga. Abaturage baho nk’uko babivuga, […]

todayJuly 17, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abayobozi batandukanye bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Abayobozi batandukanye biganjemo abo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi, bohereje ubutumwa bushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Perezida wa Kenya William Ruto yashimiye Perezida Kagame (Ifoto yo mu bubiko) Perezida wa Kenya William Ruto, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye Perezida Paul Kagame, ashima n’amahitamo y’Abanyarwanda. […]

todayJuly 17, 2024

0%