Paul Kagame yatsinze amatora by’agateganyo n’amajwi 99.15%
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze gutangaza ko ibyibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika by’agateganyo umukandida Paul Kagame afite amajwi 99.15%. Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nk’uko ibarura ry’ibanze mu byavuye mu matora ribigaragaza. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.