Inganda zubakwa mu Rwanda zizongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu Gihugu
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje amahirwe u Rwanda rwiteze mu nganda zubakwa kuko bizongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu Gihugu. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye tariki 6 Ukuboza 2024 kigaruka ku mibereho rusange y’igihugu. Ati “Ubukungu bw’u Rwanda butanga icyizere cy’uko umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu bigiye kwiyongera kurushaho, bigabanye icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo”. Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko mu myaka ishize, […]