Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 5 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Abarokotse Jenoside muri Nyanza bizeye Ubutabera mu bujurire bwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza, bavuga ko Biguma yagize uruhare rutaziguye mu gukora Jenoside, bakibaza impamvu yatinyutse kujurira kandi azi neza ibyo yakoze, ariko ngo bizeye ubutabera. Bamwe mu baganiriye n’abanyamakuru baharanira amahoro babarizwa mu muryango Pax Press, bagaragaje ko Biguma yari afite umugambi wo kurimbura abatutsi ndetse akaba yarifashishije imbaraga yari afite agashishikariza abahutu kwica umututsi aho yarari hose ndetse no gusahura imitungo yabo. Uyu mubyeyi […]

todayDecember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umubyeyi wa Eminem yitabye Imana azize kanseri

Debbie Nelson, nyina w’umuraperi Marshall Bruce Mathers III wamamaye nka Eminem akaba n’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye muri muzika y’uyu muraperi mu myaka yo hambere, yitabye Imana afite imyaka 69. Aya makuru yagiye hanze mu binyamakuru byo muri Amerika, yemejwe n’uhagarariye uyu muhanzi, Dennis Dennehy. Impamvu y’urupfu rwa Nelson ntiratangazwa, nubwo yari azwiho kuba afite uburwayi bwa kanseri y’ibihaha. Eminem na we ntabwo arashyira ahagaragara ibyerekeye urupfu rw’umubyeyi we. […]

todayDecember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abasaga 850 bategerejwe i Kigali mu Nteko Rusange ya FIA

Abasaga 850 ni bo bategerejwe i Kigali mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), aho izasozwa hahembwa abakinnyi bo gusiganwa ku modoka bitwaye neza. Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard yagarutse ku myiteguro yo kwakira Inteko Rusange ya FIA Ibi byatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, ubwo yagarukaga ku buryo u Rwanda rwiteguye kwakira Inteko Rusange ya FIA. […]

todayDecember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

18% by’abana bari mu bigo ngororamuco ntibaba barageze mu ishuri

Mu gihe u Rwanda rukora uko rushoboye ngo abana bose bige, byagaragaye ko hari abatajyayo, abo bakaba ahanini ari abo mu miryango ibana mu makimbirane. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango asaba abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore kugira uruhare mu kurwanya ubuzererezi bw’abana n’urubyiruko Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yabigarutseho mu nama aherutse kugirana n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, abasaba kwita kuri iki kibazo. Yagize ati "Mu bana bari mu […]

todayDecember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abasaga ibihumbi icyenda babonye akazi binyuze mu guhuza abagatanga n’abagashaka

Urubuga Job Net rwashyizweho n’Umujyi wa Kigali, ruhuza abashaka akazi n’abagakeneye, rumaze gufasha abasaga ibihumbi icyenda (9,000) kukabona, naho abarenga ibihumbi 10 babonye amahugurwa. Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, yatangarije Kigali Today ko icyo gikorwa cyo guhuza abashaka akazi n’abagatanga kimaze kuba inshuro 13 ubu cyasize abantu basaga ibihumbi 9 bamaze kubona akazi. Ati “ Yafashije abasaga bine kubona akazi gahoraho, abandi basaga […]

todayDecember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abayobozi ba Banki biyemeje gupfa nibahamwa no gucunga nabi amafaranga y’abakiriya

Mu Buyapani, ubuyobozi bwa Banki ya Shikoku, (Shikoku Bank) bwadukanye uburyo butangaje bwo kwizeza abakiriya umutekano w’amafaranga yabo, butangaza ko umukozi wo mu buyobozi bw’iyo banki uzahamwa n’icyaha icyo ari cyose kijyanye no gucunga nabi imari y’iyo banki azabyishyura amaraso ye cyangwa se ubuzima bwe agapfa. Ubusanzwe abakora mu nzego z’ubuyobozi bwa za banki baba basabwa kugira indangagaciro zihariye igihe cyose, bitewe n’uko baba bacunga umutungo w’abantu benshi rimwe na […]

todayDecember 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Guverinoma y’u Bufaransa yegujwe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier nyuma y’amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya. Barnier, Guverinoma ye yatakarijwe icyizere Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ku bw’iganze bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko 331 kuri 557. Ni icyemezo kibayeho bwa mbere mu myaka 60 ishize. Ikinyamakuru cya Al Jazeera, kivuga ko iki cyemezo cy’abagize Inteko Ishinga […]

todayDecember 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwanzuye ko Biguma atazakurikiranwaho Abatutsi biciwe i Karama

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha mu bujurire, Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma wiyise Manier, rwanzuye ko atazakurikiranwaho kugira uruhare ku batutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bakahacirwa. Urwibutso rwa Muyira rushyinguyeho Abatutsi biciwe ku misozi ya Nyamure na Karama Ni icyemezo batangaje mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024. Haba mu rubanza rwabaye umwaka ushize ubwo Biguma yaburanaga bwa mbere agahamywa ibyaha […]

todayDecember 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abaturage batewe ubwoba n’amabandi yatangiye gukoresha ibisasu

Muri Nigeria, muri Leta ya Zamfara, iherereye mu Majyaruguru y’Igihugu, abaturage batewe ubwoba no kuba umutwe w’amabandi usanzwe uhungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo muri ako gace wadukanye gukoresha ibisasu biturika. Abaturage bo muri Leta ya Zamfara muri Nigeria babayeho mu bwoba kubera amabandi yatangiye gukoresha ibisasu biturika Ako gatsiko k’amabandi ngo gakorera ahanini ku muhanda wo mu gace kazwi nka Maru, ubusanzwe ngo kakoraga ibikorwa byo gutega abantu ku muhanda […]

todayDecember 4, 2024

0%