Kigali: Abagenzi bagiye gutangira kwishyura bakurikije urugendo bakoze
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali hazatangira igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose. Umugenzi ngo azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho […]