Inkuru Nyamukuru

6372 Results / Page 8 of 708

Background

Inkuru Nyamukuru

Kuki gukaraba intoki biba itegeko gusa iyo habonetse icyorezo?

Iyo havuzwe gukaraba intoki by’itegeko mbere yo kugira aho winjira, abenshi bahita bibuka uko byari bimeze cyane cyane mu bihe bya Covid-19, kuko ntaho byashobokaga ko umuntu yinjira adakarabye intoki n’isabune cyangwa n’umuti wabugenewe (Hand Sanitizer). Ni ibihe byabanje gutonda bamwe kubera akamenyero gake kabyo, ariko nyuma bageze aho barabimenyera ndetse biba n’ubuzima bwa buri munsi bwa muntu, kuko wasangaga ntawe ukibwirizwa kubikora, kuko wasangaga abenshi banagendana umuti wabugenewe, ku […]

todayNovember 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Abo imbwa ziciye amatungo bagiye guhabwa andi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, burahumuriza abaturage baherutse kubura amatungo yabo yishwe n’inyamazwa zizwi ku irina ‘ry’imbwa z’ibihomora’, nyuma y’uko ziyasanze aho bari bayasizitse ku gasozi, ziyiraramo zica ihene esheshatu n’intama ebyiri. Izo nyamaswa zishe ayo matungo ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo 2024, aho abo baturage bo mu Kagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo bagiye gucyura amatungo yabo batungurwa no gusanga yose yapfuye. Mu makuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]

todayNovember 27, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Amarira n’agahinda mu gusezera kuri Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka

Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 habereye umuhango wo gusezera kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi. Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ibera mu Kagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo. Urupfu rwa […]

todayNovember 27, 2024

Inkuru Nyamukuru

Formula 1: Icyamamare Hamilton Lewis afite inzozi zo kuzitabira amarushanwa ya Grand Prix i Kigali

U Rwanda ruritegura kwakira Inteko Rusange Ngarukamwaka ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Abasiganwa mu Modoka (FIA), izabera rimwe n’Ibirori byo gutanga Ibihembo mu marushanwa azwi nka Grand Prix azabera i Kigali mu Kuboza 2024. Icyamamare muri Formula 1, Hamilton Lewis afite inzozi zo kuzitabira amarushanwa ya Grand Prix i Kigali Mu butumwa Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuri X, yavuze ko Inteko Rusange ya FIA, amarushanwa no gutanga ibihembo […]

todayNovember 26, 2024 1

Inkuru Nyamukuru

Kiliziya ntizahwema gusaba Abanyapolitiki gushyira imbere inzira y’amahoro – Cardinal Ambongo

Cardinal Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), avuga ko Kiliziya itazahwema gusaba abanyapolitiki gushyira imbere inzira y’amahoro no kwimakaza umubano mwiza, nubwo bigaragara ko abenshi badashaka kuyumva. Cardinal Ambongo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda yavuze ko muri iki gihe Afurika yugarijwe n’intambara hirya no hino, no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Cardinal Ambongo yakomeje avuga ko nubwo za Leta […]

todayNovember 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Donald Trump yiyemeje kuzamura imisoro kuri Canada, Mexico n’u Bushinwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yavuze ko afite gahunda yo kumvisha u Bushinwa, Mexico na Canada abishyiriraho imisoro mishya ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwe, kugira ngo abahatire gukumira abimukira n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byinjira muri USA. Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora USA yavuze ko akimara kurahira ku wa 20 Mutarama 2025 azashyira umukono ku iteka rishyira 20% by’imisoro ku bicuruzwa byose biva muri Mexico na Canada. […]

todayNovember 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Imiryango 1,143 igiye kwimurwa kubera ibiza

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) yatangaje, tariki 25 Ugushyingo 2024, ko hari imiryango 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, igiye guhungishwa ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere. Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti, yatangarije RBA ko hari uduce tw’Igihugu aho ubutaka bwamaze koroha cyane kubera imvura imaze iminsi igwa ndetse ikaba ikomeje, ku buryo ngo byateye impungenge z’uko abo baturage baridukirwa cyangwa bakaridukana n’imikingo(inkangu), abandi bagasenyerwa […]

todayNovember 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zatangije ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Itsinda ry’abagore mu Ngabo z’u Rwanda babarizwa muri (Battle Group VI) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), batangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV). Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, buzamara iminsi 16, bukazakorerwa mu gace ka Bria, muri Perefegitura ya Haute-Kotto. Bwateguwe ku bufatanye bw’Ingabo zri mu butumwa bwa MINUSCA, imiryango y’imbere mu gihugu itegamiye kuri Leta ndetse n’iyo […]

todayNovember 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abakinnyi n’abatoza ba APR HC bakoze umwiherero baniha intego nshya (Amafoto)

Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025 Kuri iki cyumweru tariki ya 24/11/2024, abatoza n’abakinnyi ba APR HC bahuriye mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye mu Karere ka Rwamagana, ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ahazwi nka "Ma Champagne Resort" Intego nyamukuru y’uyu mwiherero kwari ukurebera hamwe uko umwaka w’imikino washize wagenze ndetse no gufata ingamba nshya zijyanye n’umwaka […]

todayNovember 26, 2024

0%