Kuki gukaraba intoki biba itegeko gusa iyo habonetse icyorezo?
Iyo havuzwe gukaraba intoki by’itegeko mbere yo kugira aho winjira, abenshi bahita bibuka uko byari bimeze cyane cyane mu bihe bya Covid-19, kuko ntaho byashobokaga ko umuntu yinjira adakarabye intoki n’isabune cyangwa n’umuti wabugenewe (Hand Sanitizer). Ni ibihe byabanje gutonda bamwe kubera akamenyero gake kabyo, ariko nyuma bageze aho barabimenyera ndetse biba n’ubuzima bwa buri munsi bwa muntu, kuko wasangaga ntawe ukibwirizwa kubikora, kuko wasangaga abenshi banagendana umuti wabugenewe, ku […]