Inyanja Twogamo

86 Results / Page 3 of 10

Background

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ese isi izarangira ite?

Ku itariki 21 Ukuboza umwaka wa 2012, igice kimwe cy’abatuye isi bari bazi ko ari wo munsi isi izarangiriraho. Mu gihe twinjiraga mu kinyejana gishya, tariki ya mbere mutarama umwaka wa 2000, nabwo hari abakekaga ko isi izarangira. Kuri izo nshuro zombi ntabwo byabaye. Ariko se biramutse bibayeho bya nyabyo ko isi irangira, byaba mu buhe buryo? Muri kino kiganiro turagaruka ku irangira ry'isi ariko tubirebeye mu maso y'abahanga muri […]

todayJanuary 24, 2022 85

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Byinshi kuri “Pyramides”, nyubako za rutura zubatswe mu myaka ibihumbi ishize

Muri kino kiganiro turagaruka ku nyubako zizwi nka pyramides. Pyramids zikaba zari imva zubakirwaga abami, abamikazi, ndetse  n’abandi bantu bari bakomeye aho mu bwami bwa Misiri ya kera cyane. Ese izi nyubako za pyramides zubakwaga gute ? Ese zari zifite uwuhe mumaro mu mico y’abanyamisiri ? Ese ko uburyo zubatsemo budasanzwe, byashoboka ko hari ubundi bumenyi abazubatse bari bafite? Byose byumve muri kino kiganiro.

todayJanuary 17, 2022 40

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Cuban Missile Crisis

Muri kino kiganiro turagaruka ku kizwi nka Cuban Missle Crisis yo mu Kwakira, 1962.Iki gihe akaba ari bwo ibihugu by'ibihangange, USA na Leta z'Abasoviyeti, byari bigiye gukozanyaho bikoresheje intwaro za kirimbuzi, habura gato. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayNovember 10, 2021 13

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Malaria Business

Ubushakashatsi bwerekana ko ikimera cya "Artemisia Annua" gifite ubushobozi bwo kuvura indwara ya Malaria. Ariko ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryanze gutanga uburenganzira ngo iki kimera kifashishwe nk'umuti w'iyi ndwara. Ese ni ukubera iki? Ni inyungu zande OMS irimo guharanira? Umva ikiganiro kirambuye hano:

todaySeptember 7, 2021 32

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Operation Fortitude (Ibanga ryabohoye umugabane w’Uburayi mu ntambara ya 2 y’isi)

Muri kino kiganiro turagaruka kuri "Operation Fortitude". Yari operation yakozwe n'ingabo zishyizwe hamwe (Allied Forces) zari zigizwe nibihugu bitandukanye birimo Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Canada, ikaba yari igamije guhisha amakuru yerekeranye n'igitero cyakozwe ku ngabo z'Ubudage zari zikambitse mu Bufaransa, mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi. Igitero cyakozwe tariki 6 Kamena umwaka w’1944, kikaba ari cyo cyabaye imbarutso yo gutsindwa kw'Ubudage no kubohora umugabane w'Uburayi mu gihe cy'intambara […]

todayAugust 31, 2021 59

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – “Tuskegee Experiment” cyangwa se impamvu abantu bamwe batizera ubuvuzi bugezweho

Muri kino kiganiro turagaruka kuri "Tuskegee Experiement"; ubu ni ubushakashatsi bwakozwe hagati y'umwaka w'1932 n'1972, bukorerwa ku birabura bo mu gace ka Tuskegee, leta ya Alabama, muri USA. Aba birabura bagera kuri 400, bari barwaye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ya Syphillis, ariko barangiwe kuyivurwa, ndetse batarabwiwe ko bayifite. Ibi byose byakozwe mu rwego rwo kumenya ingaruka z'iyi ndwara mu gihe kirekire. Ibi bikaba byaratumye hari bamwe mu birabura batizera […]

todayAugust 31, 2021 18

0%