Inyanja Twogamo

86 Results / Page 5 of 10

Background

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Ibyaha ndengakamere bya Leopold II muri Congo

Muri kino kiganiro turagaruka ku butegetsi bw’umwami Leopold wa Kabiri muri Congo. Leopold II yari umwami w'ububiligi wategetse iki gihugu mu gihe cy'imyaka 44. Arikohagati y'umwaka w'1885 n'1908 yari n'umutegetsi w'ikizwi nka Congo Free State. Ubutegetsi bwa Leopold II bwaranzwe n’ubusahuzi, iyicarubozo, ubucakara, n’ibindi bikorwa by’ubugome ndengakamere ku buryo umuntu wa mbere wakoresheje imvugo “ibyaha byibasira inyokomuntu” yayikoresheje avuga ku mahano yakozwe na Leopold muri Congo. Kurikira ikiganiro kirambuye hano:

todayMay 10, 2021 37

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ishema n’igihombo by’indege za “Concorde”

Muri kino kiganiro Christophe Kivunge aragaruka ku ndege izwi ku izina rya "Concorde" Concorde bwari ubwoko bw’indege bwabashaga gukora ingendo ndende, mu gihe gito, kandi zikihuta cyane, ku buryo zashoboraga kugenda zifite umuvuduko urenze uw’ijwi, ari byo bizwi nka "supersonic". Usibye kuba yarihutaga cyane, ntago ari buri muntu wese wapfaga kwigondera ibiciro byayo, dore ko kuyigendamo byari bihenze cyane, aho yagendwagamo n’ibyamamare ndetse n’abaherwe gusa. Gusa impanuka y'iyi ndege yabaye […]

todayApril 27, 2021 15

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Suez Canal

Mu kwezi kwa Werurwe, 2021, umuyoboro w’amazi wa Suez, uzwi nka Suez Canal mu rurimi rw’icyongereza, wamaze iminsi itandatu udakora kubera ubwato bwakoze impanuka, maze burawufunga. Suez Canal ni imwe mu nzira z’ubucuruzi zikoreshwa cyane ku isi, aho ibicuruzwa bijya cyangwa se biva ku mugabane w’Uburayi, Asia, n'Uburasirazuba bwo hagati  akenshi bica muri uyu muyoboro wa Suez. Muri kino kiganiro, Christophe Kivunge aragaruka kuri uyu muyoboro, akubwire byinshi utari uwuziho. […]

todayApril 23, 2021 17

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Conference de Berlin

Mu mwaka w’1885, chancelier w’ubudage Otto Von Bismarck yakiriye mu ngoro ye abadilplomate 16 bo mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi bagamije kwigabanya umugabane w’afurika. Ni inama yaje kumenyekana ku izina rya Conference de Berlin. Ahazaza h’Afurika mu myaka amagana ikurikiraho, hagenwa n’abanyaburayi mu gihe cy’amezi 6 gusa bamaze bari muri iyo nama. Muri kino kiganiro Christophe Kivunge aragaruka kuri iyi nama, inkomoko yayo, impamvu ibihugu by’uburayi  bihitamo kwigabanya afurika, […]

todayApril 19, 2021 55

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Urugendo rwo kuvumbura urukingo rwa Covid-19

Ubusanzwe urukingo urwo ari rwo rwose rutwara igihe kinini cyane gishobora kugera ku myaka icumi kugira ngo rwemererwe kuba rwakoeshwa ku bantu, ariko inkingo za  Covid-19 zirimo gutangwa ubu, ntago byatwaye igihe kigeze ku mwaka kugira ngo ngo zivumburwe, zikorerwe igerageza, ndetse zinagezwe ku bantu. Ibi byasabye ubuhanga n’ubushobozi bihambaye kugira ngo bigerweho, dore ko rwari rukenewe byihutirwa kugira ngo byibuze ubuzima bubashe kongera gusubira ku murongo, nyuma y’igihe kinini […]

todayApril 18, 2021 19

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Leta ya Kislam (caliphate)

Muri kino kiganiro Christophe Kivunge aragaruka ku mikurire ya Leta ya Kislam (caliphate); guhera ku ishingwa ry'idini ya Islam kugeza uyu munsi ubwo umutwe wa ISIS ushaka kongera gushyiraho leta ya kislam ariko binyuze mu iterabwoba. Ese wari uzi ko hari igihe idini ya Islam (caliphate) ndetse na leta ziyishingiyeho bigeze gukura kugeza ubwo gukoamanga ku marembo y'umugabane w'Uburayi? Byumve muri kino kiganiro:

todayApril 17, 2021 26

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Umutekano wa mudasobwa no kuri murandasi

Muri kino kiganiro turagaruka ku mutekano wo kuri mudasobwa na murandasi. Ese wari uzi ko byoroshye cyane kwinjira muri mudasobwa yawe ndetse na telephone? Ese wari uzi ko ibigo by'itumanaho nka Facebook na Google bishobora kuba bikuzi kurusha uko wowe wiyizi? Ariko birashoboka cyane kwirinda, ukanarinda amakuru yawe bwite kuri murandasi, ukayikoresha ntacyo wishisha! Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayApril 9, 2021 13

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Intambara hagati y’abakirisitu n’abayisilamu zo kwisubiza ubutaka butagatifu

Muri kino kiganiro tugiye kugaruka kuri zimwe ntambara zo kwisubiza ubutaka butagatifu bwari buri mu maboko y’abafite imyemerere ya kislam zabaye guhera mu kinyejana cya 11, zikamara imyaka igera kuri 200. Izi ntambara zizwi nka croisades zikaba zarabaye mu bice bitandukaye by'umugabane w'Uburayi na Aziya, ariko turi bugaruke ku ntambara zerekeza muri palestine cyane cyane umugi wa Jerusalem. Turi burebe bamwe mu bantu b’ingenzi bazigizemo uruhare, ubuzima butoroshye banyuzemo kuva […]

todayFebruary 1, 2021 39

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Byinshi utari uzi ku birori by’irahira ry’umukuru w’igihugu muri USA

Muri kino kiganiro turagaruka ku irahira ry'umukuru w'igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri rusange, turebe bimwe mu bintu bibera inyuma y’imiryango bitamenywa na benshi, uburyo perezida mushya yinjira muri perezidansi y’amerika white house, uburyo abakozi bamwitegura ndetse na bimwe mu bintu bidasanzwe byakunze kuranga iyi mihango y’irahira mu bihe byashize. Ushobora kuba wibaza impamvu kurahira biba buri gihe tariki 20 mutarama? Wari uzi ko ubundi byabaga muri werurwe? Ese […]

todayJanuary 25, 2021 9

0%