Ibiganiro

315 Results / Page 10 of 35

Background

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ibyo utari uzi kuri Che Guevara

Muri kino kiganiro turagaruka ku mateka y'ubuzima bwa Che Guevara. Ernetso "Che" Guevara yari umunya-Argentine waharaniye impinduramatwara hirya no hino ku isi cyane cyane ku mugabane wa Amerika y'Amajyepfo aho yagize uruhare mu mpinduramatwara yabereye mu gihugu cya Cuba mu mwaka w'1959. Ushobora kumva ikiganiro kirambuye ku buzima bwa Che Guevara hano:

todayAugust 10, 2021 19

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Manhattan Project

Muri kino kiganiro turagaruka kuri Manhattan Project, umushinga wo gukora ibisasu bya kirimbuzi byakoreshejwe mu gihug cy'Ubuyapani bigahitana abasaga ibihumbi 200 mu migi ya Hiroshima na Nagasaki. Manhattan Project wari umushinga wakozwe mu ibanga rikomeye cyane, ku buryo abenshi mu bantu ibihumbi amagana bawugizemo uruhare, batari bazi mu by’ukuri icyo barimo kubaka. Kurikira ikiganiro kirambuye ku nkomoko y'uyu mushinga ndetse n'uburyo washyizwe mu bikorwa hano:

todayAugust 9, 2021 33

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ese Bob Marley yaba yarishwe na CIA?

Bob Marley, umuhanzi benshi bafata nk’umwami w’injyana ya Reggae, yapfuye afite imyaka 36, asiga benshi mu gihirahiro, bamwe bemeza ko yazize uburwayi, abandi bakavuga ko yazize akagambane k’abanyapolitike bari bashyize imbere ubutegetsi bwa mpatse ibihugu n’ivangura rishingiye ku ruhu. Muri kino kiganiro turi bugaruke ku makuru mashya aherutse gushyirwa ahagaragara ku rupfu rwa Bob Marley. Ni inyanja twogamo twateguriwe na Gasana Marcellin

todayJuly 21, 2021 24

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Haiti – Igihugu cya mbere cyashinzwe n’abahoze ari abacakara

Repubulika ya Haiti ni zimwe muri repubulika za mbere zabayeho mu mateka y’isi. Iki gihugu kikaba cyarashinzwe biturutse ku kwivumbagatanya kw’abacakara bari barajyanywe ku mugabane wa America gukoreshwa imirimo y’agahato. Muri kino kiganiro Christophe Kivunge aragaruka kuri "Revolution Haitienne" yabaye hagati y'umwaka w'1791 n'1804, yatumye iki gihugu gishingwa. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayJuly 12, 2021 42

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Icuruzwa ry’abacakara

Muri kino kiganiro tugiye kugaruka ku icuruzwa ry'abacakara ryambukiranyaga inyanja ya Atalantike (Trans-Atlantic Slave Trade). Ni ubucuruzi bwamaze imyaka igera kuri 400, amamiliyoni y'abanyafurika bajyanwa ku mugabane wa Amerika mu bucakara. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayJune 29, 2021 32

KT Parade

Uburezi: Amahugurwa ya mwarimu yifashe ate muri iki gihe?

Muri kino kiganiro turagaruka ku mahugurwa ahabwa abarimu. Mwalimu aba akeneye amahugurwa ahoraho kugira ngo anoze akazi ke, ese abarimu bo mu Rwanda bahugurwa bate mu kazi kabo? Turi kumwe na Kimenyi Eric akaba ayobora ishami rishinzwe amahugurwa ya mwarimu muri AIMS Rwanda, Prof Wenceslas Nzabarirwa wo muri kamuniza y'u Rwanda na Solange Mukayiranga, umuyobozi ushinzwe uburezi muri VVOBrwanda. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayJune 29, 2021 17

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Soweto Uprising

Muri kino kiganiro turagaruka kuri Soweto Uprising cyangwa se imyigaragambyo yabereye mu mugi wa Soweto muri Afurika y'Epfo mu mwaka w'1976. Ni imyigaragambyo yeteguwe n'abana b'abanyeshuri b'abirabura nyuma y'uko leta ya Afurika y'Epfo yari imaze gushyiraho itegeko ryavugaga ko abanyeshuri bose bagombaga kwiga mu rurimi rwa Afrikaans. Ni imyigaragambyo kandi yari igamije kwamagana systeme y'ivanguraruhu ya apartheid yakoreshwaga aho muri Afurika y'Epfo. Ku munsi wa mbere, abantu 23 bapfiriye muri […]

todayJune 24, 2021 9

0%