Ibiganiro

315 Results / Page 11 of 35

Background

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Mansa Musa (Umuherwe wa mbere uruta abandi mu mateka y’isi)

Muri kino kiganiro turagaruka ku mateka y'ubwami bwa Mali bwigeze gukomera cyane mu binyejana byinshi bishize. By'umwihariko turi buvuge ku mwami mansa Mansa Musa wigeze gutegeka ubu bwami bwa Mali mu kinyejana cya 14. Bivugwa ko uyu mwami yari afite umutungo wa miliyari zigera kuri 450 z'amadolari ya Amerika y'ubu; akaba yarigeze gukorera urugendo rutagatifu i Mecca muri Arabia Saudite, aho buri mugi yanyuragamo yasigiraga abawutuye zahabu nyinshi. Umva ikiganiro […]

todayJune 12, 2021 33

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Ibyago by’abanya-Palestine (Palestine VS Israel )

Muri kino kiganiro turagaruka ku buryo abanyapalestine bakomeje guhohoterwa, kwirukanwa ku butaka bwabo, no kugirwa imbohe mu gace ka West Bank, mu gace ka Gaza ndetse no mu nkambi z’impunzi mu bihugu bitandukanye byo mu burasirazuba bwo hagati. Aya ni amateka yahereye mu mwaka w'1948, ubwo abanyapalestine bamburwaga ubutaka bwabo kugira ngo hashingwe igihugu cya Israel. Ibi bituma tariki 15 Gicurasi buri mwaka, abanyapalestine bizihiza Nakba Day. Muri iki kiganiro […]

todayMay 24, 2021 21

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Ibyaha ndengakamere bya Leopold II muri Congo

Muri kino kiganiro turagaruka ku butegetsi bw’umwami Leopold wa Kabiri muri Congo. Leopold II yari umwami w'ububiligi wategetse iki gihugu mu gihe cy'imyaka 44. Arikohagati y'umwaka w'1885 n'1908 yari n'umutegetsi w'ikizwi nka Congo Free State. Ubutegetsi bwa Leopold II bwaranzwe n’ubusahuzi, iyicarubozo, ubucakara, n’ibindi bikorwa by’ubugome ndengakamere ku buryo umuntu wa mbere wakoresheje imvugo “ibyaha byibasira inyokomuntu” yayikoresheje avuga ku mahano yakozwe na Leopold muri Congo. Kurikira ikiganiro kirambuye hano:

todayMay 10, 2021 38

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Kaminuza y’u Rwanda

Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Dr. Alexandre Lyambabaje, Vice Chancelor muri Kaminuza y'u Rwanda, na Dr. Emile Bienvenue, Papias Musafili Baraganira ku ngingo zitandukanye zireba iyi kaminuza. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayMay 4, 2021 9

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ishema n’igihombo by’indege za “Concorde”

Muri kino kiganiro Christophe Kivunge aragaruka ku ndege izwi ku izina rya "Concorde" Concorde bwari ubwoko bw’indege bwabashaga gukora ingendo ndende, mu gihe gito, kandi zikihuta cyane, ku buryo zashoboraga kugenda zifite umuvuduko urenze uw’ijwi, ari byo bizwi nka "supersonic". Usibye kuba yarihutaga cyane, ntago ari buri muntu wese wapfaga kwigondera ibiciro byayo, dore ko kuyigendamo byari bihenze cyane, aho yagendwagamo n’ibyamamare ndetse n’abaherwe gusa. Gusa impanuka y'iyi ndege yabaye […]

todayApril 27, 2021 15

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Suez Canal

Mu kwezi kwa Werurwe, 2021, umuyoboro w’amazi wa Suez, uzwi nka Suez Canal mu rurimi rw’icyongereza, wamaze iminsi itandatu udakora kubera ubwato bwakoze impanuka, maze burawufunga. Suez Canal ni imwe mu nzira z’ubucuruzi zikoreshwa cyane ku isi, aho ibicuruzwa bijya cyangwa se biva ku mugabane w’Uburayi, Asia, n'Uburasirazuba bwo hagati  akenshi bica muri uyu muyoboro wa Suez. Muri kino kiganiro, Christophe Kivunge aragaruka kuri uyu muyoboro, akubwire byinshi utari uwuziho. […]

todayApril 23, 2021 17

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Ubuzima bwo mu mutwe bw’abanyarwanda

Ubushakashatsi RBC yakoze muri 2018, bwerekana ko abantu 20.5% bafite ibibazo byo mu mutwe, 12% bafite agahinda gakabije naho 3.6% bafite ihungabana. Byagera ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bikaba 35%. Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Joel Murenzi (Imbuto Foundaton) na Fidele Nsengiyaremye (GAERG). Baragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubuzima bwo mu mutwe, ikibazo gihangayikishije". Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayApril 23, 2021 36

0%